AmakuruImyidagaduro

Habaye impinduka nto ku gitaramo Diamond agiye gukorera mu Rwanda

Abakunda ibirori ubu banyotewe n’igitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryatumiwemo umuhanzi ukomeye mu karere no muri Afurika Diamond Platnumz.

Iki ni igitaramo kije gisoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byari bimaze iminsi bibera mu ntara zose z’igihugu, ni igitaramo kizabera muri parikingi ya Stade Amahoro mu mujyi wa Kigali tariki ya 17 Kanama 2019.

Impinduka zabayemo ni uko itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’ ryongerewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo.

Itorero ‘Urukerereza’ rije ryiyongera ku bahanzi nka Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Igisupusupu, Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex.

Iki gitaramo cyatumiwemo Diamond Platnumz amatike yatangiye kugurishwa, aho kwinjira ni amafaranga ibihumbi 15 Frw mu myanya y’icyubahiro ku bazagura amatike mbere n’ibihumbi 20 Frw ku bazayagura ku munsi w’igitaramo, abazakirebera mu myanya isanzwe bazishyura 5000 Frw.

Aho wasanga amatike
Twitter
WhatsApp
FbMessenger