IbitekerezoUtuntu Nutundi

Haba hari abitana amazina ashonyagiza mu rukundo ya cher, chouchou, sweet baryaryana?

Muri iyi minsi bimaze kugaragara ko abantu bakundana bitana amazina yo gushonyagizana ya cher, chouchou,sweet bitabavuye ku mutima ari ukugira ngo babane basa naho basunika ubuzima.

Abantu batandukanye twaganiriye batangaje ko, amazina ya kizungu asigaye akoreshwa n’abantu bakundana, hari bamwe batakiyaha agaciro, ngo bitewe n’uko hari bamwe bayakoresha mu buryarya, batayahaye agaciro kayo.

Ujya kumva ukumva umuntu ahakagaye undi ati “ Sheri ( cherie/Cheri), Hani (Honey) Switi (Sweet), daringi (Darling) Shu (Chou) n’andi atandukanye. Uretse aya kandi hari n’abongeraho n’utubyiniriro bagira bati “My honey, My love” , n’andi aganisha ku mavamutima n’amarangamutima y’urukundo.

Umwe mu bagore utarashatse gutangaza amazina ye ku mpamvu ze bwite twaganiriye yavuze ko afite umugabo bamaranye imyaka itanu, ariko iyo bari mu ruhame ngo nibwo amwiita sheri (Cherie) baba bari mu rugo akamwita amazina yishakiye, ndetse ngo akanamwita igicucu cy’umugore.

Yakomeje avuga ko, abantu iyo bababonye barimo kugendana mu nzira, bagirango mu rugo ni amahoro bitewe n’uburyo umugabo we aba amwita “Cherie” buri kanya.

Hari indi nkumi ariko itabibona n’uyu mugore. We tuganira yagize ati ” Abo bavuga ko kwita abantu uhuye nabo cheri ari ikibazo, kuri njye numva ntacyo bitwaye, kuko uburyo mbibwiramo ubonetse wese, bitandukanye n’uburyo mbibwiramo umukunzi wanjye, n’agaciro mba nabihaye’’.

Undi mugabo mugabo w’imyaka 45, atuye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo yagize ati ” Amagambo hamwe n’ibikorwa abantu bakorera abo bakunda, ubwabyo ntacyo byari bitwaye, ni byiza, gusa hari abantu babitesha agaciro, ugasanga uwo bahuye wese baramwita Cherie, n’ayandi, ukibaza Cherie wabo nyirizina bamwita nde, cyangwa umuntu yamenya ari uwuhe”.

Muri rusange abantu babivuga kwinshi gutandukanye ariko usanga batabyumva kimwe, hari nabo usanga bavuga ko hakwiye andi mazina akwiye kwitwa ababa bakundana.

Ese koko ni aka ya ndirimbo ya Orchetre Impala ko hari aho bagira bati “ Ndagukunda isigaranywe n’ab’indyarya izina Cherie zishirana n’agahararo?

Twitter
WhatsApp
FbMessenger