AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Guverinoma y’u Rwanda igiye kongera imyaka yemerewe kunywa no kugura inzoga

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igihe kongera imyaka y’umuntu weerewe kunywa no kugura inzoga, ikava kuri 16 yari isanzwe imerenyerewe ikazamuka.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirahabimana Solina, yatangarije itangazamakuru ko bateganya ko iyi myaka yaba iri hagati ya 20 na 25.

Hatangazwa ko ibi bigiye gukorwa nyuma yo gusanga ko amategeko ariho uyu munsi adafasha mu gukemura ikibazo cyo kunywa inzoga gikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda cyane.

Umwaka ushize wa 2018,raporo ya Loni yagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba gafite ikibazo cyo kunywa cyane ibisindisha.

Nyirahabimana yavuze ko kunywa ibisindisha mu bakiri bato, bikomeje kwiyongera, ahamagarira abo bireba bose gukemura iki kibazo.

Yavuze ko izi mpinduka zirimo kuganirwaho, bikazamenyeshwa abaturage vuba uko bizaba byafashweho umwanzuro.

Umuyobozi mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC, Dynamo Ndacyayisenga, yavuze ko kurengera abakiri bato ku bijyanye n’inzoga , ari ngombwa ko abantu banatekereza ku myaka yemewe yo kubinyweraho.

Yavuze ko ubwonko bwa muntu bukomeza gutera imbere kugeza agejeje imyaka 25, bityo ko kunywa inzoga mbere y’iyi myaka bibusubiza inyuma.

Ati “Kuzamura imyaka yo kunyweraho inzoga bishobora gufasha mu gukemura ibibazo by’ubuzima, impfu ndetse n’indwara mu miryango.”

Ubushakashatsi bwa RBC bwo mu 2015, bugaragaza ako 1.6% ku banyarwanda ibihumbi 200 bari hagati y’imyaka 14-64, bahuye n’ingaruka zo kunywa inzoga, naho 7.6% by’abantu bari munsi y’imyaka 35, babaswe n’inzoga cyangwa bakaba barahuye n’ikibazo batawe n’inzoga.

Mu 2018, raporo ya Komisiyo y’ubukungu y’umuryango w’abibumbye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (UNECA), yaburiye u Rwanda ko rukwiye kurwanya ubwiyongere bwo kunywa inzoga, kuko ruri ku mwanya wa kabiri mu karere mu kunywa inzoga nyinshi.

Ndacyayisenga avuga ko kuzamura imyaka yo kunywerwaho inzoga atari cyo gisubizo gusa cyo guhangana n’iki kibazo.

Ati “Umuryango nyarwanda, amashuri, inzego z’ibanze n’insengero, bikeneye gushyiramo ukuboko kwabyo mu guhangana n’iki kibazo, iki kibazo gishingiye ku mitekerereze ya muntu n’uburyo abantu babayeho, birenze amategeko .”

Inzobere mu mitekerereze, Emmanuelle Mahoro, we avuga ko “Nta myaka myiza iriho yo kunywa inzoga, ariko ko byibuze hejuru y’imyaka 20 ibitekerezo n’umubiri w’umuntu bishobora kujyana n’ingaruka yahura nazo.”

Gilbert Ndoli ufite akabari mu Mujyi wa Kigali, we avuga ko abenshi mu bakiriya be ari abari hagati y’imyaka 18-35, bityo ko mu gihe iyi myaka yaba izamuwe, 20% by’abakiriya be azabatakaza.

Gusa avuga ko kongera imyaka bizafasha mu gukumira abakiri bato kunywa inzoga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger