AmakuruAmakuru ashushye

Guverinoma yatangaje ko abagabye igitero cy’i Nyabimata baturutse i Burundi

Guverinoma y’u Rwanda ibicishije muri Polisi y’igihugu yatangaje ko abagabye igitero i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru baturutse mu gihugu cy’Uburundi.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rigaragara ku rubuga rwa Polisi y’igihugu rivuga ko ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ry’ejo ku cyumweru, ku wa 1 Nyakanga 2018  agatsiko k’abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu mudugudu wa Cyamuzi, akagari ka Ruhinga, mu murenge wa Nyabimata ho muri Nyaruguru.

Aka gatsiko kasahuye ibintu by’abaturage birimo ibikoresho ndetse n’ibiribwa, nk’ibishyimbo, umuceri ndetse n’ibirayi.

Aba bagizi ba nabi barashe mu kirere banategeka abaturage kubatwaza ibyo bari bibye, gusa baza kubarekura nyuma yo gukomwa mu nkokora n’ingabo z’u Rwanda zahise zitabara zikimara kumva amakuru y’iki gitero.

Aka gatsiko kagabye iki gitero gaciye mu ishyamba rya Nyungwe nyuma yo kuva mu gihugu cy’Uburundi, akaba ari na ho bongeye guca batashye. Iki gitero kije gikurikira ikindi cyagabwe muri aka gace mu byumweru 2 bishize.

Ubuyobozi bwo muri aka gace ndetse n’ingabo z’u Rwanda bahise bagirana inama n’abaturage, mu rwego rwo kubihanganisha, bakaba banabijeje umutekano uhagije.
Polisi y’u Rwanda irasaba ubufatanye mu guhanahana amakuru yafasha mu iperereza rikomeje gukorwa.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger