AmakuruImikino

Guverineri Gatabazi yahaye umukoro abakinnyi ba Musanze FC bamuritswe (Amafoto)

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yasabye abakinnyi ba Musanze FC kurangwa n’indangagaciro yo guharanira insinzi, Gukunda umurimo ndetse n’ikinyabupfura mu rugamba rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere batangira kuri iki cyumweru.

Ibi abakinnyi ba Musanze FC basisabwe ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatanu, ubwo habaga igikorwa cyo kubamurikira abafana, kumurika abatoza ndetse n’imyambaro iyi kipe yo mu majyaruguru izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Bwana Gatabazi yagize ati” “Intara y’amajyaruguru ni intara ifite byinshi (ubukungu n’abakungu) mbasezeranyije ko uko mwongera insinzi ariko nanjye nzongera imbaraga mu gushishikariza ababatera nkunga. Dufite byinshi natwe twatwara ibikombe. Niba abanyamujyi [AS Kigali] bari gutwara ibikombe twe twabuze iki?“

Guverineri Gatabazi yanagarutse ku nshingano za buri wese, yibutsa abayobozi b’iyi kipe ko nta n’umwe ukwiye gutatira inshingano ze kuko uzakora amakosa azavaho aho kugira ngo ikipe y’abaturage abe ari yo irimbuka.

Tuyishimire Placide bita Trump uyobora iyi kipe we avuze ko hamwe na komite ayoboye bazakomeza guharanira ibyiza bya Musanze FC, gusa asaba abakinnyi gutanga ibyo bafite kuko ubuyobozi buba bwatanze ibishoboka byose.

Ati” Nimujye i Muhanga muhavane insinzi ku wa mbere muzatubaze ibyo tubagomba. Mwitange, kandi mutange ibyo mufite natwe ntituzabatengura. Musanze ni ikipe itagira ibibazo by’imishahara, uwumva mbeshya anyomoze.“

Musanze FC iratangira urugmba rwa shampiyona ya 2019/2020 kuri iki cyumweru, isura ikipe ya AS Muhanga mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uzabera i Muhanga.

Ndori Jean Claude ni we wahawe inshingano zo kuyobora bagenzi be.
Gabiro Jean Claude uvukana na Mico Justin azajya yambara numero 14.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger