AmakuruAmakuru ashushye

“ Gutwita si impamvu yo kwihutira mu rushako” Miss Gisabo

Abinyujije  ku rubuga rwa Instagram Uwase Hirwa Honoline wamenyekanye nka ‘Igisabo’ muri Miss Rwanda 2017 yahaye impanuro  abakobwa bagenzi bihutira gushaka babitewe n’uko batewe inda.

Miss Gisabo yabajije abamukurikira kuri Instagram agira ati “Wowe uvuga iki ku bantu bihutisha ubukwe kubera ko umukobwa atwite ?”

Mu bitekerezo Miss Gisabo yakiriye hari uwa musubije ko rimwe na rimwe biterwa n’ababyeyi babona utwite nta mugabo afite uzwi bakabifata nk’ishyano ryabayeho.

Undi nawe agira ati ” Nemeranya n’uvuga ati uzabyarire aho watwitiye ariko nujya kubana ubane nuwo witeguye kubana nawe”

Aha Miss Gisabo yavuze ko yemeranya n’uyu  yongeraho uko abyumva agira ati  “Gutwita si impamvu yo kwihutira mu rushako, ugomba kwitegura neza…”

Yakomeje agira ati “Gutwita ni umugisha si ishyano rikwiye gutwikirizwa ibirori, umutima ugiheraherera ahandi, imwe mu ntandaro z’isenyuka ry’ingo z’iki gihe… uzabyarire uwo watwitiye ariko ubane n’uwagukunze.”

Uwase Hirwa Honoline wamenyekanye nka ‘Miss Igisabo’ muri Miss Rwanda 2017

Twitter
WhatsApp
FbMessenger