AmakuruImikino

Gutsindwa n’Ubufaransa bitumye umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Argentina asezera

Javier Mascherano amaze gusezera mu kipe y’igihugu ya Argentina ku mugaragaro, nyuma y’uko ikipe ye inaniwe gukomeza muri 1/4 cy’irangiza itsinze n’Ubufaransa ibitego 4-3 mu mukino wa 1/8 cy’irangiza.

Ibi uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yahise abitangaza uyu mukino ukimara kurangira.

Mu kanya gato yamaze aganira n’itangazamakuru yagize ati” Iki ni cyo gihe cyo gusezera ngaha umwanya abakinnyi bakiri bato.”

“Ndizera ko aba bana hari cyo bazaheraho mu bihe biri imbere. Magingo aya najye mbaye umufana w’ikipe y’igihugu nk’abandi bose.”

Argentina yatsinzwe iturutse inyuma, mu gihe umukino wageze ku munota wa 49 ifite ibitego 2-1, gusa Benjamin Pavard yaje kwishyurira Ubufaransa mbere y’uko Kylian Mbappe atsinda ibindi bitego 2 bikurikirana.

Mascherano wari umaze gukina ibikombe by’isi bine yageze bwa mbere mu kipe y’igihugu ya Argentina mu 2003, akaba

Mascherano, who has played at four World Cups, made his debut for Argentina in 2003 and has made a record 147 appearances for his country.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger