AmakuruInkuru z'amahanga

Guma mu rugo muri Uganda: Museveni yatanze andi mabwiriza ku bagore batwite

Perezida wa Uganda , Yoweri Museveni, yashyizeho amabwiriza asaba abanya-Uganda kuguma mu rugo (Lockdown) muri ibi bihe bidasanzwe isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ndetse anategeka ko umuntu wemerewe kugenda ari uwahawe uruhushya n’ubuyobozi bw’akarere rugaragaza ko impamvu itumye asohoka mu rugo y’ihutirwa.

Perezida Museveni yatangaje ko yadohoreye abagore batwite bifuza kujya kwa muganga, mu mabwiriza mashya yashyizeho harimo irivuga ko abagore batwite ubona ko bakuriwe bari hafi kwibaruka, bajya batwarwa mu modoka z’igenga (Private Vehicles) batabanje kujya gusaba uruhushya umuyobozi w’akarere.

Tariki ya 25 Werurwe 2020 ni bwo Perezida Museveni yashyizeho amabwiriza yo guhagarika ibinyabiziga byose bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Nyuma y’iminsi itanu, yahise anahagarika ingendo z’izindi modoka keretse iz’abakora ibikorwa bikenewe nk’abaganga, abakora muri banki, abanyamakuru n’abandi bakora ibikorwa by’ibanze abantu bakenera buri munsi , ndetse anategeka ko abo bahabwa icyemezo kibemerera gutambuka gitangwa na Minisiteri y’umurimo n’ingendo muri Uganda.

Abandi bose bafite aho bashaka kujya byihutirwa basabwe kujya babanza gusaba uruhushya mu buyobozi bw’akarere.

Kuva icyo gihe abarwaye bashaka kujya kwa muganga muri Uganda bagowe no kugera aho amavuriro cyangwa ibitaro biri ndetse hari n’umugore wafotowe mu mihanda ya Kampala yaravunitse baramushyizeho sima ariko yabuze uko agera kwa muganga kuko yari afitanye na we gahunda maze umugabo amutwara ku gitogotogo.

Abantu batandukanye bagiye ku mbuga nkoranyambaga bahavugira amagambo menshi bavuga ko leta ya Uganda igomba kubitekerezaho abantu bakajya babona uburyo bagera kwa muganga.

Perezida Museveni yavuzeko umuntu utwite aba agaragara bityo ko we yajya ahita akoresha uburyo bumworoheye akagera kwa muganga, ati ” Umuntu utwite aba agaragara , ntibisaba kubanza kumupima amaraso, nta bizamini bindi bisaba aba agaragara, igihe akeneye kujya kwa muganga yajya abibwira umuyobozi abonye hafi yamubura akagenda akoresheje uburyo bumwiroheye.”

Ikindi kandi Museveni yaburiye abatari kubahiriza ingamba zashyizweho mu kurwanya COVID-19 ababwira ko imodoka zabo zizajya zifatwa ndetse n’abagenda nta gahunda ifatika bagiyemo bazajya bafatwa bagafungwa.

Abihanganirije nyuma y’uko kandi muri Uganda baherutse gutangaza ko umuntu uzafatwa tagumye mu rugo ndetse atanagiye muri gahunda ikenewe cyane azajya akurikiranwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi kuko azaba agamije kwanduza no kwiza abanya-Uganda bose.

Ikindi kandi ni uko abanya-Uganda bafite abavandime babo bari hanze y’igihugu ngo batemerewe kujyana ababo bapfuye muri Uganda ngo aho bapfiriye bazajya bashyingurwayo ndetse n’abapfiriye muri Uganda bazajya bashyingurwa na Leta hubahirizwa amabwiriza yashyizweho na Ministeri y’ubuzima muri Uganda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger