AmakuruImikino

Guinea Conakry izacakirana n’Amavubi imaze gutangaza 23 barimo umwe gusa ukina iwabo

Paul Put, umutoza wa Syli National, ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 23 agomba gukuramo 18 bazacakirana n’Amavubi y’u Rwanda mu mikino 2 y’ijonjora ry’igikombe cya Afurika aya makipe yombi azahuriramo.

Umukino ubanza hagati y’Amavubi na Guinea uteganyijwe kuba ku wa 12 Ukwakira, ukazabera kuri Stade 18 Septembre iherereye i Conakry mu murwa mukuru wa Guinea.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba ku wa 16 Ukwakira, ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi umutoza Put yahamagaye barimo umwe wenyine ukina muri Guinea akaba ari uwitwa Paye Camara ukina muri Horoya, mu gihe abandi bose bakina mu makipe yo hanze yiganjemo ayo mu byiciro byo hasi mu gihugu cy’Ubufaransa.

Iyi kipe inagaragaramo kizigenza Nabi Keita ukina muri Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza, uyu akaba asanzwe ari na Kapiteni wa Guinea Conakry.

23 Umutoza Put yahamagaye.

Abazamu: Aly Keita (Östersund, Sweden), Naby yattara (Reunion Island, France), Koné ibrahima (Pau, France)

Abakina inyuma: Ibrahima Sory conté (Chamois, France), Ousmane Sidibé (Béziers, France), Pa konaté (FC Cincinnati, United States), Baissama Sankon (Caen, France), Issiaga sylla (Toulouse, France), Mohamed Aly Keita ( Youngs boys, Switzerland), Sékou Condé (Châteauroux, France) Ernest Seka (Nancy, France).

Abakina hagati: Naby Keita (Liverpool) Mady Camara (Olympiakos, Greece), Alkhaly Bangoura (Al Fateh, Saudi Arabia), Ibrahima Cissé (Fulham, England) Pays Camara (Horoya), Aboubacar Fofana (gas mettan, Bulgaria).

Abataha izamu: Seydouba Soumah (supporter, Serbia), Lass Bangoura (Rayo Vallecano, Spain), Idrissa Sylla (QPR, England), Sory Kaba (Elche, Spain), François Kamano (Bordeaux, France). José Martinez Kanté (Legia Warsaw, Poland).

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger