AmakuruImikino

Gor Mahia ya Jacques na Kagere itsinzwe na Hull City kuri za penaliti(amafoto)

Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya Gor Mahia na Hull City yo mugihugu cy’Ubwongereza, urangiye Hull City iwutsinze kuri Penaliti 4-3, nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya.

Wari umukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo,wateguwe na kompanyi itega ku mikino, iyi ikaba itera inkunga amakipe yombi ndetse n’ikipe ya Everton.

Nyuma yo kwihagararaho imbere ya Everton ikabatsinda ibitego 2-1 mu mwaka ushize, abenshi bari bategereje kureba niba abasore b’umutoza Kerr Diran bongera kuza kwihahagararaho imbere ya Hull City itamaze igihe kirerekire ivuye muri shampiyona y’ icyiciro cya mbere y’Abongereza.

Uyu mukino warebwe n’abafana barenga ibihumbi 60 bari bateraniye muri Stade ya Kasarani, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, gusa abarebye uyu mukino bemeza ko ikipe ya Gor Mahia yitwaye neza cyane, dore ko ari yo yihariye igice kinini cy’uyu mukino.

Nyuma yo kurangiza iminota 90 amakipe yombi anganya, byabaye ngombwa ko hiyambazwa amapenaliti kugira ngo byanga bikunze haboneke utsinda.

Ikipe ya Gor Mahia yinjije penaliti eshatu ibifashijwemo na Kagere Meddie, Jacques Tuyisenge na Samuel Onyango, mu gihe Shakava, Onguso, Cercidy Okeyo na Kevin Omondi bahushije izabo.

Hull yo yinjije penaliti zayo ibifashijwemo na Toral, Kevin Stewart, William Chadwick Robbie McKenzie, mu gihenBowen, Thomas Powell na Branjon Flemming bazihushije, harimo ebyiri zakuwemon’umuzamu Boniface Oliouch.

Abafana barenga ibihumbi 60 barebye uyu mukino.

Raila Odinga asuhuza abakinnyi ba Hull City.
Jacques Tuyisenge yongeye kwigaragaza nk’uko yabigenje imbere ya Everton.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger