Imikino

Gor Mahia na Simba SC zamenye amakipe zizahura na yo muri 1/4 cy’imikino nyafurika

Amakipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania na Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, yamenye amakipe agomba gukina na yo muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Champions league na Total CAF Confederations Cup.

Ni nyuma ya Tombola y’aya marushanwa yombi yaraye ibereye i Cairo mu Misiri.

Ikipe ya Simba SC ya Meddie Kagere na Haruna Niyonzima yatomboye guhura na TP Mazembe muri 1/4 cya Total CAF Champions league, Gor Mahia yo itombora Rennaissance Sportive de Berkane yo muri Maroc.

Umukino ubanza hagati ya Simba na TP Mazembe uzabera i Dar Es Salaam hagati y’itariki ya 05 n’iya 06 z’ukwezi gutaha, uwo kwishyura uberere i Lubumbashi hagati y’itariki ya 12 n’iya 13 Mata.

Ku ruhande rwa Gor Mahia, yo izabanza kwakira RS Berkane ku wa 7 Mata, umukino wo kwishyura ubere muri Maroc nyuma y’icyumweru kimwe.

Tombola yose y’uko amakipe azacakirana muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Champions league.

Tombola yose igaragaza uko amakipe azahura muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger