AmakuruImikino

Gor Mahia mu makipe ashobora gutomborana na Mukura Victory Sports

Ku mugoroba w’uyu wa gatanu ni bwo ikipe ya Mukura Victory Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup imenya ikipe bazahurira mu ijonjora rya nyuma.

Ni nyuma ya Tombola igaragaza uko amakipe azacakirana mu ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup, ndetse n’amatsinda ya CAF Champions league. Ni Tombola igomba kubera i Cairo mu Misiri guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mukura Victory Sports yashyizwe mu gakangara ka kane gaherereyemo amakipe 10 yaturutse muri CAF Confederations Cup. Aya makipe agomba gutomborana n’amakipe arindwi yo muri Champions league aherereye mu gakangara ka mbere, hanyuma atatu asigaye agatagereza ikiciro cya gatatu cya tombola.

Mu makipe ari mu gakangara ka mbere Mukura Victory Sports ishobora gutombora, harimo Zesco United yo muri Zambia, El Hilal yo muri Sudan, Coton Sport FC yo muri Cameroon, Gor Mahia yo muri Kenya, Stade Malien yo muri Mali, Ahli Benghazi yo muri Libya na Nkana FC yo muri Zambia.

Mu gihe Mukura yaba itabonye ikipe yo mu gakangara ka mbere bahura, yajya gushakira ikipe bazahura mu makipe 3 aza kuba yasagutse mu gakangara ka gatatu kugira ngo Tombola yose yuzure.

Amakipe yaturutse muri CAF Confederations Cup azabanza kwakira imikino ibanza, na ho iyo kwishyura ikinirwe ku bibuga by’amakipe yaturutse muri CAF Champions league.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger