AmakuruImikino

Gor Mahia ibaye ikigugu cya gatatu gisezerewe mu mikino ya CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, ibaye ikipe ya gatatu ikomeye itabashije kurenga 1/4 cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ikomeje kubera hano mu Rwanda, nyuma yo gutsindwa na Green Eagles yo muri Zambia ibitego bibiri kuri kimwe.

Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Kenya yiyongereye ku makipe ya TP Mazembe na Rayon Sports yasezerewe ku munsi w’ejo.

Gor Mahia yafunguye amazamu hakiri kare cyane, ku gitego kinjiye ku munota wa gatatu w’umukino gitsinzwe na Nicholas Kipkirui.

Green Eagles ntibyayitwaye igihe kinini kugira ngo ibashe kwishyura iki gitego, kuko ku munota wa munani w’umukino Tapson Kaseba yahise ayitsindira igitego cyo kunganya. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Abanya-Zambia batsinze igitego cy’insinzi ku munota wa 69 w’umukino babifashijwemo n’uwitwa Shadrack Mulungwe.

Green Eagles ibaye ikipe ya gatatu ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, nyuma ya Azam FC yo muri Tanzania na KCCA yo muri Uganda. Iyi kipe igomba guhura na KCCA muri 1/2 cy’irangiza, mu gihe Azam FC igitegereje urokoka hagati ya APR FC na AS Maniema yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger