AmakuruAmakuru ashushye

Goma: Umubare w’abaguye mu mpanuka y’indege ukomeje kwiyongera

Indege ya sosiyete ya Busy Bee yari ihagurutse mu mujyi wa Goma yerekeza i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ikimara guhaguruka ku kibuga cyindege cya Goma.

Amakuru yizewe avuga ko iyi ndege yari itwaye abagenzi 17 n’abakozi b’indege babiri, kugeza ubu imibare igaragaza ko 19 bari bayirimo bose bapfuye ndetse n’abandi 5 bari bari hafi y’inzu yagonze.

Abaturage bari aho iyo ndege yaguye, barimo n’abantu bane bo mu muryango umwe, bari mu bahitanywe n’iyo mpanuka.

Mu gitondo kuri uyu wa 24 Ugushingo 2019 ahagana saa tatu z’igitondo, ni bwo iyo ndege yakoze impanuka igihaguruka ku kibuga cy indege mpuzamahanga cya Goma igwa mu gace kitwa Mapendo mu Birere mu mujyi wa Goma.

Impamvu yateye iyo mpanuka ntiramenyekana, ariko hari abavuga ko iyo ndege yagize ikibazo cya tekinike muri moteri ikimara guhaguruka.

Impanuka y’indege ya Busy Bee ibaye nyuma yuko ku munsi w’ejo kuwa gatandatu, tumwe mu duce twa Goma twari twafashwe n’inkongi y’umuriro, harimo n’ahakorerwa n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repuburika iharanira demukarasi ya Kongo.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Nzanzu Kasivita Carly, yihanganishije imiryango yabuze ababo bari muri iyi ndege.

Impanuka z’indege mu gihugu cya Kongo zikunze kwigaragaza, aho mu mezi abiri ashize, indege yari itwaye ibikoresho by’umukuru w’igihugu yari ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Goma, na yo yaburiwe irengero nyuma y’iminota mike ihagurutse.

Indege zose za DR Congo ntabwo zemerewe kuguruka mu kirere cy’ibihugu 28 bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger