AmakuruImyidagaduro

Godfrey Wamala washinjwaga kwica Mowzey Radio yahamwe n’icyaha

Urukiko rukuru rwa Entebbe muri Uganda rwahamije  Godfrey Wamala washinjwaga kwica uwari  umuhanzi ‘Moses Nakintije Ssekiboga’ wari uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Mowzey Radio muri Uganda akaba yararirimbaga mu itsinda rya ‘Good Life’.

Nk’uko ikinyamakuru  Daily Monitor dukesha aya makuru cyabyanditse kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Ukwakira nibwo umucamanza  mu rukiko rukuru rwa Entebbe, Jane Abodo, yavuze ko Godfrey Wamala bakunze kwita Troy ahamwa n’ibyaha bitandukanye harimo no kwica Mowzey Radio yashinjwaga.

Nubwo uyu mucamanza yavuze ko Wamala atari yagambiriye kwica Mowzey Radio yavuze ko n’ubwo yitabye Imana nyuma y’aho barwaniye mu kabari. Mu gusoma umwanzuro umucamanza yavuze ko kuba Wamala yariyemereye ko ahabereye icyaha yari ahari kandi ko kuba bararwanye mbere y’uko apfa byashingirwaho ahamwa nacyo.

Mu kwiregura Wamala wari ushinzwe umutekano mu kabari, yahakanye ko atigeze akora kuri uyu muhanzi, ahubwo abigereka ku bandi bagabo bari aho mukabari yemeje ko yabiboneye n’amaso ye bamukubita.

.umucamanza Jane Abodo yimuriye urubanza tariki 31 Ukwakira 2019 ari nabwo azatangaza igihano kizakatirwa Godfrey Wamala wamaze guhamwa n’icyaha, kuko yavuze ko kuba Wamala atarishe Radio abishaka byatumye icyaha kitagira uburemere nk’ubw’ubwicanyi busanzwe buhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Tariki 22 Mutarama 2018 ni bwo Radio yakubitiwe mu kabari kazwi ku izina rya ‘De Bar’ kari mu mujyi wa Entebbe aho yari yasohokeye n’izindi nshuti ze.

Nyuma y’iminsi arwariye mu bitaro bya Case Medical Centre, Radio yitabye Imana tariki 01 Gashyantare 2018, Wamala wari ukurikiranyweho kumwica yahise yishyikiriza Polisi tariki 04 Gashyantare 2018 ahita afungwa kugeza ubu.

Mowzey Radio, umuhanzi wari icyamamare mu gihugu cya Uganda wishwe muri 2018

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger