AmakuruPolitiki

Gitifu w’umurenge wa Muhondo n’abo bari kumwe batawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke ndetse n’abandi bari kumwe bagaragaye mu mashusho bakubita umu motari bamuziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagaragaye amashusho y’umugabo ukora umwuga w’ubumotari ari gukubitwa n’agatsiko k’abantu harimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo bamuziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Uyu mu motari wari utwaye imizigo ayijyanye I Kigali, yaje gufatwa n’abayobozi arimo na Hakuzimana Valens Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo mu karere ka gakenke.

Nkuko bigaragara ku mashusho, akimara gufatwa yaryamishijwe hasi ari nako bagenda bamukubita banashaka no kumuzirika aho nyuma yo kumukubita ngo bamutayemuri yombi baramufunga.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa ndetse n’abo bari kumwe batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB nkuko babitangaje ku rubuga rwabo rwa Twitter.

Ibinyujije kuri twitter RIB yagize iti:’’RIB yafunze Hakuzimana Valens, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke n’abandi bari kumwe bagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita umumotari wari utwaye imizigo i Kigali binyuranyije n’amabwiriza Ya Guma mu karere mu rwegorwo kwirinda COVID-19’’.

RIB ikomeza ivuga ko bakurikiranyweho ibyaha by’iyica rubozo, gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. RIB ikomeza kwibutsa ko nta muntu wemerewe gukubita undi niyo yaba yakoze icyaha kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n’amategeko mu Rwanda.

Umuyobozi w’akarer ka Gakenke Nzamwita Deogratias yavuze ko uwo mu motari yari atwaye urusenda bamuhagaritse nawe atangira gutera amahane gusa anenga igikorwa cy’uko bahise bamwihanira bamukubita

Aba bombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rushashi na Gakenke mu gihe hagikorwa dosiye kugira ngo ishikirizwe ubushinjacyaha.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger