AmakuruAmakuru ashushye

Gisagara: Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye icumbi ry’abanyeshri 6 barakomereka (Amafoto)

Ahagana ku isaha ya saa saba z’igicamunsi zo kuri uyuwa Kane taliki ya 3 Ukwakira 2019, mu Karere ka Gisagara haguye imvura nyinshi ivanze n’ umuyaga isenya icumbi ry’ ishuri ’Ecole Secondaire de Gikonko’ ryo mu murenge wa Gikonko abanyeshuri batandatu barakomereka byoroheje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gikonko Murenzi Augustin yatangaje ko abakomeretse bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Gikonko.

Yagize ati “Nibyo umuyaga wasenye  igisenge cya dortoire y’ abanyeshuri ba E S Gikonko, hakomereka abanyeshuri 6. Ikigaragara nta wakomeretse ku buryo bukabije, bose bari muri Centre de santé turimo turabitaho, ikigaragara nta n’ umwe wapfa biraza gukemuka baraza kuvurwa bakire”.

Gitifu Murenzi yatubwiye ko nubwo igisenge cy’ icumbi ry’ abahungu cyagurutse ngo ntabwo baza kubura aho barara kuko hari indi nzu nshyashya yuzuye itaratangira gukoreshwa.

Pasteri Havugimana Jean Baptiste, Umuyobozi wa E S Gikonko yavuze  ko abanyeshuri bari mu cyumba bafatiramo amafunguro ubwo iyi mvura yagwaga.

Yavuze ko abanyeshuri 170 bararaga mu icumbi ryasambutse baraba barara mu cyumba cy’ inama mu gihe bategereje ko iri cumbi ryongera gusakarwa.

Abanyeshuri bakomeretse barimo abo mu mwaka wa mbere n’ uwa gatatu w’ amashuri yisumbuye. Bakomeretse ubwo birukaga bava mu refectoire berekeza muri dortoire kwanura ibikoresho byabo.

Ibikoresho byangiritse ni matera z’abanyeshuri, ibyuma byari bikoze igisenge n’ amabati.

Pasteri Havugimana ati “Icyo twasaba ubuyobozi bw’ akarere ni uko badufasha dortoire ikongera igasakarwa hanyuma ku bana ubuzima bukomeze nk’ uko bisanzwe”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger