Amakuru

Gisagara: Gufatwa wanyoye inzoga urabihanirwa bikomeye

Abaturage batuye mu karere ka Gisagara umurenge wa Nyanza baravuga ko muri uyu murenge nta muturage ukinywa ku nzoga niyo waba wayinywereye mu rugo ngo iyo bagufashe baraguhana.

Ibi aba baturage babitangarije TV1 dukesha iyi nkuru ubwo umunyamakuru yasuraga aba baturage bakamubwira ko ntawe ukinywa ku nzoga ndetse ko n’abacuruzi iyo basanzwe bari kuzicuruza bahanwa bagacibwa amande ibintu bituma bibaza niba gucuruza no kunywa inzoga bitemewe cyane ko bo bari bazi ko utubari ari two tutemerewe gufungura.

Umucuruzi ukorera muri butiki muri uyu murenge wari umaze kwakwa ikaziye yari agiye kuranguriramo aganira na tv1 yibajije impamvu badafunga ama depo baranguriraho izo nzoga ariko bakabaca amande ngo nuko bazicuruza mu ma butiki yabo.

Yagize ati: Nk’amadepo nayo agaragara ko ari utubari ariko barayareka agakingura ngo aturanguze baba babona izo nzoga turazijyanahe mu gihe banga ko tuzigurisha? Nta muntu asanze iwanjye ari kunywa inzoga azifatiye mu muhanda bagiye kuzirangura, umuntu yazaga nkaba namutiza aka vide akayijyana mu rugo akazakampa nk’ejo.

Undi nawe yagize ati: Itegeko rihari ni uko umuntu azana icyo bamushiriramo akagenda akagatahana iyo bakagufatanye rero utari wagera mu rugo ubwo urabizira’’.

Undi nawe waganiye na tv1 yavuze ko kenshi aba bayobozi baba bishakira amafaranga cyane kuko bakureka ukava kurangura bakakuza inyuma ukabaha ayo ufite bakagenda cyangwa ngo bakakujyana ku murenge.

Aba baturage bavuga ko babona ubuyobozi burajwe inshinga no kubaca amafaranga gusa nubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge James Gatongore Mugabo yabihakanye akavuga aba baturage bitiranya kunywera mu rugo no gushing akabari mu rugo.

Yagize ati: Ubundi ntabwo kunywa inzoga byigeze bibuzwa n’inama y’abaministri, ushobora kuyigura ukayijyana iwawe mu rugo ariko kuyigura ukayijyana muri babiri, mukaba batatu mukajya mu ishamba muri batandatu mwatumanyeho, ibyo bitandukanye n’ingamba zo kwirinda Covid’’

Mu mabwiriza atandukanye yagiye ashyirwaho mu kwirinda Covid irijyanye n’utubari niryo ritajya rihinduka cyane ko ngo mu tubari haberamo ubusabane budasanzwe ibintu bishobora gukwirakwiza iki cyorezo ku buryo bwihuse.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger