AmakuruImyidagaduro

Gihozo wagaragaje ko yasariye Bruce Melodie yavuganye na we amuhundagazaho imitoma

Wa mukobwa witwa Gihozo wakunze cyane Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamama nka Bruce Melodie, yavuganye nawe kuri telephone amuhundagazaho imitoma anamuhishyurira ingaruka yamuteje mu rukundo.

Ibi byabereye mu kiganiro yagiranye na YagoTv Show aho Gihozo yagiriye akanyamuneza ubwo yavuganaga n’uyu muhanzi ukunzwe na benshi amubwira ko ubu asigaye akundana n’umusaza w’imyaka 98 bitewe nuko yamwanze.

Gihozo wiyita SmartGirl mu kiganiro yagiranye na YAGO TV SHOW yaturitse ararira avuze uko yihebeye Bruce Melodie.

Mu marira menshi yagize ati”Iyo ntekereje ukuntu nakunze Bruce Melodie, Yago ni ukuri kw’Imana ishobora byose, Bruce Melodie ansuzugure koko amarira ku matama yashokaga ari menshi”.

Yakomeje asobanura ko bavuganye maze akaza kumushyira impano [Bruce Melodie], nyuma ngo Gihozo yamubajije niba impano yaramugezeho maze amubwira ko yayibonye. Mu kugaragaza ko Bruce Molodie yamusuzuguye hari aho yagize ati: ”Nonese reka nkubwire, Bruce Melodie yarebaga ibyo naposistinze ninamwandikira anyihorere!”.

Inkuru yabanje

Icyo Bruce Melodie avuga ku mukobwa wamukunze cyane bigatuma yanga umusore wamuteretaga

Uyu mukobwa uvuga ko afite imyaka 21, Bruce Melodie aherutse kumushyira kuri Instagram mu buryo bw’amashusho uyu mukbwa arira ayo kwarika avuga ko yamukundaga ariko uyu muhanzi akamuhemukira [iki kiganiro uyu mukobwa yari yagitanze ku Agasaro Tv]. Mbere y’aho hari haragiye hanze ikindi gice avuga ko Bruce Melodie abona ariwe mugabo umubereye.

Yavuze ko yamukunze kera akiri umwana ndetse amwiyumvamo. Uyu mukobwa urukundo rwamuzonze aza gutera intambwe yo gushaka Bruce Melodie anamugenera impano yanyujije kuri Murindahabi [umunyamakuru wa Isibo Tv]. Nk’uko uyu mukobwa abisobanura ngo uwo munsi Bruce Melodie yasabye ko uyu mukobwa bamwicaza mu biro bye ku Isibo kuko we yari ari mu nama byari mu kwezi kwa mbere taraki 21 mu 2021.

Mu gusobanura urwo yakundaga Bruce Melodie hari aho yagize ati: ”Yarasekaga nkameneka hahahaha yebabawe mu basore yankuyemo ariko! Nkubeshye se?” Yakomeje agira ati: ”Subona ukuntu dukunda ishuri n’iyo yari kunsanga ku ishuri akambwira ati Gihozo tugende, twari guhita tugenda ariko! Yaba koco yaba iki….”.

Gihozo uvuga ko akomoka mu Majyepfo, hari aho yatanze urugero rw’ukuntu yashatse itike yo kwinjira mu gitaramo cya Bruce Melodie, akava iwabo saa cyenda z’igicuku akagera aho igitaramo cyabereye kubera atifuje gutangaza mu ma saa Munani z’amanywa. Icyo gihe ngo yari ari kumwe na mubyara we ndetse ngo imvura yabanyagiriye mu nzira urukweto rumucikiraho ageze n’aho igitaramo cyabereye, banga ko yinjira kubera ukuntu yari ameze n’imvura yamunyagiye.

Yongeye kuvuga ko hari ikindi gitaramo Bruce Melodie yakoze ari kumwe n’abandi bahanzi barimo Knowless arakitabira asaba abashinzwe umutekano ko yamukoraho barabimwangira. Nyuma ngo yongeye kuva iwabo agenda ku ikamyo y’amakara yahanye na gahunda na Bruce Melodie ariko nyuma akaza kwanga kumuvugisha.

Aha yahageze araturika ararira ati: ”Bruce Melodie nagiye kureba nkamubwira ngo ndagukunda [amarira ragawa]! Bruce melodie ansuzugure? Amarangamutima yabaye menshi ati: ”Mfite Cherie ni ukuri kw’Imana si ukukubeshya ariko ibintu Bruce Melodie yankoreye nararaye amajoro mutekereza nkanga utwo kurya kubera gutekereza ku rukundo, hari ibintu atabasha gusobanura na Yesu uri mu ijuru arabizi ko Bruce Melodie namukunze!”. Yakomeje avuga ko Bruce Melodie yamuzinuye abasore ubu akaba yarahisemo kuzabana n’uwo yita umujene ariko ufite imyaka 98.

Muri iki kiganiro hari aho byageze bahamagara Bruce Melodie agirana ikiganiro n’iyi nkumi maze atangira amutera imitoma ati: ”Melodie wiriwe? ariko disi n’ubwo wanyanze naragukunze disi, uzi ukuntu useka neza ariko Mana yanjye! izo fosete zawe zarandimbuye, icyuma wakoze Mana yanjye….”.

Yavuganye na Bruce Melodie akanyamuneza kaba kose

Bruce Melodie yishimiye kuvugana n’uyu mukobwa amubwira ko atanze ko bahura ku bwende umunsi amuzanira impano ahubwo byatewe no kubura umwanya kubera izindi gahunda. Uyu muhanzi yamubwiye ko nawe amukunze kuko akunda abantu bamukunda

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger