Amakuru

Gicumbi: Uwicishije umugore we ishoka yakaniwe urumukwiye

Umugabo wo mu Karere ka Gicumbi wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica umugore we amwicishije ishoka yahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha nk’uko ubushinjacyaha bwari bwakimusabiye.

Ku wa  28 Ukuboza 2018, Ubushinjacyaha bwasomewe mu ruhame aho icyaha cyabereye, urubanza bwaregagamo umugabo witwa Biramahire Mongi  w’imyaka 46 y’amavuko  utuye mu Karere ka Gicumbi , Umurenge wa Kageyo , Akagari ka Nyamiyaga , Umudugudu wa Mugonero  icyaha cyo kwica uwo bashyingiranywe witwa Mukamana Dorothe w’imyaka 46 y’amavuko, amutegeye munsi y’urugo akamwubikira akamukubita ishoka mu mutwe  agahita apfa.

Mu iburana rye , yaburanye yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’uko umugore we yahoraga agurisha amatungo ntamuhe ku mafranga  yavuga akamufatanya n’umuhungu we bakamukubita  bikamubabaza cyane  ndetse avuga ko atari ubwa mbere  yari ashatse kumwica ariko abana bakamutesha.

Urukiko rwamuhanishije igifungo cya burundu nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwakimusabiye hashingiwe ku ngingo ya 142 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko uwishe uwo bashyingiranwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger