AmakuruUtuntu Nutundi

Gicumbi: Umugore yicishije umugabo we ifuni

Umugore witwa Dative Nyiranzayino w’imyaka 27 utuye mu murenge wa Ruvune, Akagari ka Rebero, mu mudugudu wa Burambo mu Karere ka Gicumbi aravugwaho kwica umugabo we amukubise ifuni mu mutwe.

Uyu mugabo witwa Damascene Rusigajiki w’imyaka 57 yivuganwe n’umugore we Arusha imyaka 30 y’amavuko mu ijoro ryo kuwa Gatanu nyuma y’intonganya yumvikanye hagati yabo igatuma havamo n’imirwano hagati yabo.

Mbere y’uko Nyiranzayino yica umugabo we ngo yarwanye na we nyuma arasohoka ajya hirya gato kuko umugabo yari amusumbirije. Rusigajiki ngo yabonye umugore we agiye asubira kwiryamira azi ko wenda umugore agiye kurara mu baturanyi cyangwa ahandi.

Umugore we ngo yagarukanye umujinya asanga umugabo we yasinziriya amukubita ifuni.

Yabonye ayimukubise arongera arahunga ajya kwiryamira mu kindi cyumba.

Bukeye ngo yategereje ko umugabo yeguka arabibura agiye kureba asanga yapfuye.

Dativa Nyiranzayino ngo  yahise ajya kwirega kuri DASSO yo ku murenge, baje kureba basanga koko Rusigajiki yapfuye.

Aba bombi bibagendekeye gutya mu gihe batari bakabyaranye umwana habe n’umwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger