AmakuruAmakuru ashushye

Gicumbi : Umuganga yarangaranye umubyeyi utwite yiryamaniye n’umurwaza

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20/09/2021 ahagana saa mbiri mu Murenge wa Muko  ku Kigo Nderabuzima cyaho hamenyekanye amakuru y’umugore wabyaye umwana upfuye, nyuma yo kurangaranwa n’umuganga wari kumwitaho utabonekeye igihe kuko yari araranye n’umukobwa wari waje kurwaza undi murwayi.

Amakuru ahari avuga ko uko kurangarana umubyeyi byaturutse ku kuba Umuganga yari yararanye n’umurwaza “basambanaga”. bakaba baribikingiranye mu cyumba cy’ifashishwa n’abaforomo baraye izamu muri iki kigo nderabuzima.

Twagirimana Alphonse Umugabo w’umugore wabyaye umwana upfuye avuga ko umugore we yamwohereje kwa muganga ku gihe, kumanywa ahura na Muganga, ndetse amubwira ko aza kubyara. Uwo yaratashye, haza undi urara ijoro, ngo yaje kubonana n’umugore utwite mu masaha ya saa sita z’ijoro, amubwira ko isuha itarameneka, asubira kuryama.

Uyu mugore bivugwa ko yitwa Speciose w’imyaka 45 n’uwari umurwaje,bavuga ko  babuze Umuganga wari waraye izamu ngo abafashe umubyeyi abashe azekubyara neza.

Nyuma yo gutegereza igihe kinini ngo umugore yaje gutaka cyane, umurwaza we yahise ajya gukomangira Umuganga ntiyahita aza , igihe yaziye aje kwita ku mubyeyi wari kunda yasanze yabuze umwuka, niko kumubwira ngo asunike umwana, nuko umugore aragerageza umwana avuka yapfuye.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima (Tutulaire), yaraje akora igenzura koko asanga uwo Muganga ari kumwe n’uwo mukobwa wari waje kurwaza undi murwayi mu cyumba kigenewe abaganga baraye izamu kandi bitemewe.niko kugenda amusanga mu cyumba aramukingirana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yameje aya makuru asaba abakozi bose kujya bita ku kazi cyane cyane igihe hari ibyashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yagize ati “Ubu uyu mugore yatashye, umuforomo ukurikiranweho uburangare amaze kujya mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Rutare ngo bikurikiranwe. “

“Ku bakozi tugomba kunoza serivisi ku muntu uje atugana kandi gukurikiranira hafi ibyo dukora n’igihe turimo kubikora cyane ibyashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga, ku muryango wabuze umuntu wo twifatanije nabo mu kubura uwo mujyambere, kandi tubizeza ko ubutabera buzakora akazi kabwo neza hagakurikizwa amategeko ahagaragaye amakosa agahanwa.”

Kuri ubu umubyeyi wagize ibyago yasezerewe kwa muganga yatashye mu gihe umuforomo ushinjwa uburangare we yatawe muri yombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger