AmakuruImikino

Gicumbi FC yemerewe kwakirira imikino ku kibuga cyayo cyari kimaze igihe kiri gusanwa

Nyuma y’igihe cyari gishize ikibuga cy’ikipe ya Gicumbi FC gihagaritswe kugira ngo kibanze gusanwa, ubu ishyirahamwe  ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemereye iyi kipe kongera  kwakirira imikino kuri stade yayo.

Iyi stade yari yariyarahagaritswe kuko yari yarangiritse, bikorwa mu rwego rwo kugira ngo ibanze isanwe yuzuze ibisabwa ku bibuga bigomba gukinirwaho Shampiyona.

Iki kibuga gikomorewe kongera kwakira iimikino, nyuma yo kugenderwaho akayabo kamiliyoni 38 z’u Rwamda nk’uko ubuyobozi bw’ikipe buherutse kubitangaza.

Urayeneza John uyobora iyi kipe y’akarere ka Gicumbi, yavuze ko FERWAFA yagombaga kuza gusura iriya Stadekuwa kabiri tariki 18 Gashyantare 2020 ndetse koko akanama gashinzwe iby’ibibuga kagiyeyo.

Ibaruwa ya FERWAFA ivuga ko raporo yakozwe na kariya kanama kasuye kiriya kibuga, igaragaza ko kiriya kibuga cyujuje ibisabwa ku buryo noneho ubu cyakwakira imikino.

Iyi baruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu Regis, igira iti “Tunejejwe no kubandikira iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko ikibuga cyanyu cyemejwe akaba ari cyo muzajya mwakiriraho imikino yanyu y’amarushanwa yateguwe na FERWAFA.”

Gicumbi FC yari imaze iminsi yakirira imikino yayo kuri Stade ya Mumena i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, abakunzi bayo ba hariya i Gicumbi bavugaga ko bakumbuye kuyireba kuko batabashaga kujya kuyishyigikira i Kigali ndetse ko biri mu byatumaga ikomeje kwitwara nabi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger