Amakuru

Gicumbi: Batandatu bahitanywe n’imvura ikabije yahaguye

Imvura iherutse kugwa mu karere ka Gicumbi yatwaye ubuzima bw’ abaturage batandatu ndetse yangiza imitungo myinshi.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Felex Ndayambaje aganira na The New Times dukesha iyi nkuru yavuze ko uretse no kuba iyi mvura yarateye urupfu rw’ abaturage, yanangije imitungo myinshi y’ abaturage ndetse n’ibikorwaremezo.
Yagize ati “Akarere ka Gicumbi kababajwe no kubika urupfu rw’ abaturage bako batandatu bishwe n’ inkangu zatewe n’ imvura yibasiye cyane cyane mu bice by’ imirenge ya Nyankenke na Kageyo.”

Yongeyeho kandi ko iyo mvura yangije ibikorwaremezo birimo imihanda mu bice byinshi by’akarere, anavuga ko ihene enye n’inkoko 11 zapfuye, inzu zigera kuri 48 zirasenyuka naho hegitari ebyiri z’imyaka na zo zangizwa n’ibyo biza byatewe n’ imvura.

Ndayambaje kandi yijeje imiryango yabuze ababo ko akarere kazabafasha mu gushyingura ndetse bakabaha n’ibikoresho byo mu rugo byifashishwa n’ibyo kurya.

Yasabye abaturage bagituye mu manegeka gushaka uko bakwimuka kubwo ubuzima bwabo no kwirinda ingaruka, avuga ko ababishinzwe ubu bari gukora uko bashoboye ngo kwimuka bizaborohere.
Ati “Kuri ubu bamwe mu babaruwe ko batuye mu manegeka barimuwe ubu bacumbikiwe n’abaturanyi babo bategereje igisubiza kirambye kiragushakwa vuba bishobora.”

Nk’uko byatangajwe n’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Iteganyagihe, kuva kuwa gatanu tariki ya 17 kugeza kuya 20 hateganyijwe imvura idasanzwe izaba iri ku kigero cya milimetero hagati ya 10 na 50 bivugwa ko izaba irimo imiyaga myinshi ikaba yanakwangiza ibintu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger