AmakuruImikino

Ghana:Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryirukanye abatoza bose b’amakipe y’igihugu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ghana (GFA) ryafashe gahunda yo guhambiriza abatoza bose b’amakipe y’igihugu haba ku yabagore ndetse n’abagabo.

GFA ntiyigeze itangaza impamvu yo kwirukanwa kw’aba batoza ariko Perezida wayo, Kurt Okraku, watowe mu Ukwakira 2019, yijeje ‘’kubaka ishyirahamwe rishya’’ nyuma y’uko umupira w’amaguru muri iki gihugu uvuzwemo ruswa mu cyegeranyo cyakozwe n’umunyamakuru wakoze icukumbura ryimbitse.

Ibi byatumye uwari Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Ghana mu bagabo, Kwesi Appiah, atakaza akazi ke mu gihe ari ku nshuro ya kabiri yari ari kuri uyu mwanya, kuva mu 2014 mu gihe ubwa mbere yatoje Black Stars hagati ya 2012 na 2014.

Ubwo Appiah yatozaga, Ghana yananiwe kubona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya nyamara yaritabiriye iri rushanwa mu nshuro eshatu zabanje.

Black Stars yagize ibihe bibi kandi mu Gikombe cya Afurika, iviramo muri ¼ mu gihe ubundi yarengaga iki cyiciro muri iri rushanwa kuva mu 2006.

Itangazo ryashyizwe hanze rigira riti “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ghana ryasezereye abari bagize ikipe tekiniki z’amakipe yose y’igihugu. Iki cyemezo kirareba amakipe y’abagabo n’ay’abagore.’’

“GFA irashimira abatoza bose n’abari bagize amakipe y’igihugu ku bwitange bagize mu makipe no mu mupira w’amaguru muri Ghana. Tubifurije ibyiza mu bindi bazerekezamo.’’

Ruswa yagaragajwe iri mu byatumye aba batoza bose birukanwa dore ko n’uwari Perezida wa GFA, Kwesi Nyantakyi, yahagaritswe burundu mu mupira n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger