Amakuru

Gereza ya Huye igiye kwimurwa

Mu gihe abaturiyendetse n’abanyura haf ya Gereza ya Huye, bamaze igihe binubira umunuko uyiturukamo, umuyobozi w’Akerere ka Huye Ange Sebutege avuga ko harimo gushakwa ingengo y’ imari yo kwimura iyi Gereza kuko ngo kuba iri mu mujyi ubwabyo bimaze kugaragara ko ari ikibazo.

Meya Sebutege yakomeje avuga ko ku kibazo cy’ umunuko bazaganira n’ ubuyobozi bw’ iyi gereza bukareba icyo bwaba bubikozeho.

Yavuze kandi ko iki kibazo  kigeze kugaragara muri iyi gereza muri za 2015 kiza gukemurwa ngo kuba cyongeye kugaragara bagiye gushaka icyo babikoraho.

Yagaragaje ko igisubizo cy’ibi byoseari ukwimura Gereza kuko ngo kuba iri mu mujyi ni ikibazo, gusa ngo kuyimura birahenze kuko bisaba amafaranga y’ u Rwanda atari munsi ya miliyari 10.

Agira ati “Gereza ya Huye ubuyobozi bw’ akarere, ubw’ intara n’ ubwagereza twabiganiriyeho birumvikana ko no kuba iri mu mujyi ni ikibazo. Mu mahame turabyemeranyaho ariko kwimura gereza bisaba ubushobozi bwinshi bitewe n’ ibikorwaremezo n’ ubwinshi bw’ abantu… Tuganira n’ umuyobozi w’ iriya gereza yatubwiye ko kugira ngo yimurwe bitajya munsi ya miliyari 10”

Meya Sebutege avuga ko kuri ubu akarere kari gushaka aho iyi gereza izaba iherereye mu gishushanyo mbonera kivuguruye cy’ umujyi wa Huye.

Gereza ya Huye kugeza ubu ifungiwemo imfungwa n’ abagororwa barenga ibihumbi 11. Iherereye ahitwa Karubanda mu mujyi wa Huye.

Gereza zitandukanye zabarizwaga mu Mujyi, zimaze kwimurwa zijyanwa mu nkengero zawo, nk’aho muri 2017 abagororwa bari bafungiye muri Gereza ya Kimironko na Gereza ya Nyarugenge bose bimuriwe muri Gereza ya Mageragere.

Izi Gereza ebyiri zari mu mujyi wa Kigali ariko ziza kwimurirwa mu nkengero z’ umujyi wa Kigali mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger