AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

George Bush wahoze ayobora Leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana

George HW Bush wabaye Perezida wa 41 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana, nyuma y’imyaka 94 y’amavuko.

Uyu Bush witabye Imana, ni se wa George W. Bush wabaye Perezida wa 43 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko asimburwa na Barack Obama.

Urupfu rwa Bush rwemejwe n’ibiro bye. Ruje rukurikira urwa Barbara Bush(Umugore we) wapfuye mu mezi umunani ashize.

Amakuru avuga ko Bush yari amaranye igihe kirekire indwara y’imitsi ku buryo yari asigaye yifashisha akagare kugira ngo abashe kugenda. Ubu burwayi yari abumaranye igihe kirekire. Ubu burwayi bwiyongeraho urundi ruhuri rw’indwara ahanini zaterwaga n’iza bukuru.

George Bush wari mu bagize ishyaka ry’aba Republicain, yayoboye Leta zunze ubumwe za Amerika hagati y’umwaka wa 1989 n’uwa 1993. Nyuma yo kurangiza mandate ye nk’umuyobozi wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yanze kongera kugirirwa ikizere cyo gutorerwa indi mandat kubera ibibazo by’ubukungu byari byaribasiye Amerika mu gihe cye. Nyuma yaje gusibuzwa Bill Clinton.

Yari amaze imyaka 40 akorera Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Bush uyu kandi ni umwe kandi mu barwaniriye leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe cy’Intambara ya kabiri y’isi, aho yatwaraga ubwato bw’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi.

Mu gihe cye nka Perezida, ashimirwa kuba ari we washyize akadomo ku cyitwaga Intambara y’ubutita yari imaze imyaka irenga 40 hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Leta zunze Ubumwe z’Abasoviet.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger