AmakuruAmakuru ashushye

Gen. Nyamvumba yahembewe gutabara indembe atanga amaraso

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba ari kumwe n’abandi 15 ba hano mu Rwanda no mu mahanga, bahawe ishimwe kubera umutima wabo wa kimuntu wo kudahwema gufasha indembe batanga amaraso.

Iki gihembo Gen. Nyamvumba yagihawe ku wa gatanu w’iki cyumweru, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso. Ni umunsi wijihirijwe i Kigali ku rwego rw’isi.

Mu bandi bahembewe gutanga amaraso, harimo Umunyamerika Arjun Mainali. Uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko, amaze gutanga amaraso incuro 171 kuva mu 1987. Undi wahembwe ni Rwagasore Jean umaze gutanga amaraso incuro 87.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso Swaibu Gatare yavuze ko Gen. Nyamvumba atanga amaraso buri mezi atatu kuva muri 2017, ubu akaba ateganya kujya ayatanga buri minsi 15.

Ku bwa Gatare, Gen. Nyamvumba ngo intangarugero.

Ati” Ni urugero rwiza kubona umuntu uri ku rwego nka ruriya atanga amaraso muri buri minsi 90. Bituma n’abandi bagira ubushake. Turahamagarira n’abandi bantu bakomeye gutera ikirenge mu cya Patrick Nyamvumba.”

Jean Rwagasore umaze gutanga amaraso incuro 87 we asanga uko agenda atanga amaraso incuro nyinshi ariko agira inyota yo gukomeza kurokora ubuzima bwa benshi.

Ku rundi ruhande Arjun Mainali we yagiriye buri Munyarwanda gutanga amaraso, byibura incuro imwe mu mwaka.

Ati” [Gutanga amaraso] ntacyo bitwaye. Nyitegereze, mfite ubuzima bwiza nyamara natanze amaraso incuro nyinshi. Ntabwo ari igikorwa cyoroshye gusa ni icy’ingirakamaro kuko ari uburyo bwizewe bwo kurokora ubuzima, urugero nk’abagore bakabaye barapfuye babyara.”

Mu bandi bahembewe gutanga amaraso harimo Lt Col Joseph Balinda wo mu mutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu, cyo kimwe na Padiri Alphonse Ndagijimana.

Hanahembwe kandi ibigo bitandukanye harimo igisirikare cy’u Rwanda kimaze gutanga udupaki tw’amaraso 8,147 kuva muri 2017, Polisi y’igihugu yatanze udupaki 4,845 kuva muri 2014, Kiliziya Gatulika, Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi na Minisiteri y’uburezi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger