AmakuruAmakuru ashushye

Gen Fred IBINGIRA wari umugaba mukuru w’inkeragutabara yasimbujwe

Kuri uyu wa kabiri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame usanzwe ari umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yagize Maj Gen Aloys MUGANGA umugaba mukuru w’inkeragutabara amusimbuje Gen Fred IBINGIRA.

Amakuru y’iyi mpinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu agaragara mu itangazo rigufi rigaragara ku rubuga rw’ingabo z’igihugu.

Gen Ibingira asimbujwe nyuma y’imyaka 8 yari amaze ari umugaba mukuru w’inkeragutabara, dore ko yari yarahawe izi nshingano muri 2010.

Maj Gen Aloys Muganga wamusimbuye kuri uyu mwanya, ni kumwe mu basirikare 12 baherukaga kuzamurwa mu ntera na Perezida Kagame, aho muri Mutarama uyu mwaka yavanwe ku ipeti rya Brig. General akagirwa Maj. General.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger