AmakuruUtuntu Nutundi

Gatsibo: Umusore yapfuye arigutera akabariro n’umukobwa bakundana wari wamusuye

Ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, umusore yapfuye ubwo yari yasuwe n’umukobwa bakundanaga aho yari asanzwe aba acumbitse ubundi bakaza kwishimisha batera akabariro undi akaza kuhasiga ubuzima.

Uyu nyakwigenedera yari atuye mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo.

Umukobwa we yahise atabwa muri yombi ubu akaba ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo akorweho iperereza ku bijyanye na ruriya rupfu rw’uwari umukunzi we.

Umwe mu baturage bo muri uriya Mudugudu avuga ko aba bari bamaze iminsi bari mu rukundo, umukobwa yajyaga aza kumusura bakamara umwanya bari mu nzu baganira amabanga y’urukundo rwabo.

Uyu muturage akomeza avuga ko ku cyumweru uyu musore yazindutse yiteguye umukunzi we bikarangira bumvise ko yitabye Imana ubwo bishimishaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko uwo musore yakiriye umukunzi we aho akodesha barishimisha nyuma arapfa.

Yagize ati “Simbizi neza ariko numvise ko umuhungu yapfuye. RIB iracyakurikirana umukobwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uwo musore w’imyaka 20.”

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard akomeza avuga ko umukobwa bari kumwe mu buriri nyuma umusore agapfa.

Avuga ko hataramenyena ikishe uwo musore ari na yo mpamvu RIB ifite ukekwaho urupfu rwe.

Ati “Ibindi bizaboneka mu iperereza ryatangiye”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger