AmakuruAmakuru ashushye

Gatsibo: Hamenywe inzoga zitemewe bivugwa ko zanavuraga covid-19

Kubufatanye n’inzego zitandukanye, ku biro bya Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo hamenywe inzoga zitemewe zifite agaciro ka miliyoni eshanu n’ibihumbi bisaga magana 900 by’amafaranga y’u Rwanda, abaturage bavuga ko hari abanywaga izi nzoga zitujuje ubuziranenge mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Izi nzoga zamenwe kuri iki cyumweru tariki ya 08 Kanama 2021, ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abaturage kwirinda inzoga zitemewe by’umwihariko izo babwirwa ko zivura Covid-19 kubera ko ziba zirimo Tangawizi n’ibindi byatsi babeshywa ko bivura indwara nyamara bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Inzoga z’inkorano zitemewe zamenwe ni amakarito 250 y’ikinyobwa kitwa Igisubizo, amakarito 100 ya Ibanga ry’ibimera ndetse n’imifuka irindwi ya Agahebuzo, byose bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 5.

Abaturage bavuga ko impamvu ziriya nzoga z’inkorano zidacika, abazikora babeshya abantu kugira ngo bibonere amafaranga ndetse ko muri iki gihe cya Covid-19 hari ababwirwa ko bivura iki cyorezo cyangwa bikagikumira.

Usibye ibyo gushuka ko zivura Covid-19, ziriya nzoga ngo zigura amafaranga macye n’ubwo usanga hari benshi zakuye ku murongo ngo kuzivirira wamaze kuzinywaho ntibipfa korohera ubonetse wese.

Uyu ati ” Ni ibiyobyabwenge usanga abantu bazinywa batazivaho, barabyimbye amatama ndetse n’inda, mbese nta keza kazo.”

Muri ziriya nzoga zamenwe i Gatsibo, harimo izifatwa nk’imitobe zinywebwa cyane n’abitwa abarokore ariko iyo umuntu azinyweye ziramusindisha, ibintu abaturage bahamya ko n’ubwo babinywa ariko nta buziranenge bifite.

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imirimo rusange, Emmanuel Nzabonimpa,yavuze ko ibi biyobyabwenge byafatiwe aho bicururizwa, mu nganda ndetse ngo hari n’ibyafashwe bivanywe i Kigali bije gucururizwa muri Gatsibo na Nyagatare.

Yashimangiye ko muri kariya Karere hari abayobya abaturage bakabeshya ko ziriya nzoga zivura cyangwa zikarinda icyorezo cya Covid-19, abasaba kugendera kure iyo myumvire.

Ati ” ni ikinyoma cyambaye ubusa kandi abaturage badakwiye kwemera gushukika,usanga bavuga ngo bitera n’akanyabugabo ngo bivura Covid-19 niukubeshya.”

Abaturage basabwe kwirinda kunywa inzoga zitemewe kuko zibangiriza ubuzima ndetse bishobora kubakururira impfu.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger