Amakuru

Gatsata: Abanyerondo bakubise iz’akabwana uwo bari baje kwishuza ay’umutekano bamuvuna igufwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane mu karere ka Gasabo mu murenge wa gatsata abanyerondo bakubise umugabo bari baje kumwishuza amafaranga y’umutekano nyuma yuko ababwiye ko yayishuye akoresheje terefoni.

Ngo uyu mugabo yasohowe mu nzu n’abnyerondo bari kumwe na SEDO w’akagari bamubajije amafaranga y’umutekano ababwira yuko yishuye akoresheje terefoni anabereka mesaje gusa ngo banze kubyemera niko gutangira kumukubita nawe agerageza kubafotora aribwo umunyerondo umwe yahise amukubita umugeri ku ivi ingasire yaryo ihita ihindukira yitura hasi.

Ataka cyane kandi aryamye hasi uyu mugabo wahohotewe n’abanyerondo yavuze ko bamugezeho mu gitondo kare nka saa kumi nimwe bamwaka amafaranga y’umutekano ababwira ko yayishuye ndetse abereka na mesaje ariko ntibabyemera.

Yagize ati: ‘’Baje nka saa kumi nimwe mu gitondo bambaza amafaranga y’umutekano bari kumwe na Sedo n’ushinzwe kwishuza amafaranga mu mudugudu, mbabwira ko nayatanze nkoresheje terefone mbereka na mesaje arko nyuma baje kubyanga bankubita inkoni mu bitugu, ngerageje kubafotora bahita banyaka fone umwe ankubita umugeri ku ivi ngwa hano mu muhanda ingasire y’ivi irahengama’’

Bamwe mu baturage bari aho ntibatinya gushinja aba banyerondo n’ubusambo cyane ko ngo terefone ye bahise bayitwara ndetse ko bababajwe nibyo bakorerwa n’abanyerondo kandi babishyura buri kwezi.

Umwe yagize ati: ‘’Ibi rero abanyerondo bakora kandi tubishyura buri kwezi, ubu tugiye kugumuka ntabwo tuzongera no kubishura, kuko bagenda baduhemukira bica abantu gutya rubozo birababaje saa kumi nimwe za mu gitondo bakaza kwishuza abantu? Tugomba gufata ingamba.

Undi nawe waganiriye na BTN dukesha aya makuru yagize ati:’’ Njyewe nk’umuturage utuye hano ndasaba ko aba banyerondo bavaho kuko ni abajura kandi ni n’abagome kuko nta mutekano baturindira ahubwo ari abo kwiba gusa nkubu bamutwaye smart phone ye bayitwaye mu ruhe rwego?’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata ari kumwe n’inzego z’umutekano na RIB bahageze uwakubiswe ajyanwa kwa muganga abaturage barahumurizwa.

Uyu muyobozi w’umurenge yasabye abaturage gukomera ko inzego z’umutekano zitabereyeho kubahutaza ko babereyeho gutanga serivise nziza ndetse ko abagaragayeho imikorere mibi bahanwa n’amategeko.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger