AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Gasogi United yasinyishije umuzamu mpuzamahanga w’ikipe y’igihugu Amavubi

Ikipe ya Gasogi United yamaze gusinyisha Umunyezamu Kwizera Olivier uzwi cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi, aho yitezweho gufasha iyi kipe mu gihe kingana n’amezi atandatu ari imbere.

Iyi kipe yasinyishije uyu musore mu gihe muri Shampiyona y’u Rwanda amakipe yo mu cyiciro cya mbere,  yitegura imikino yo kwishyura.

Gasogi United ni imwe mu makipe  yagerageje kwitwara neza mu mikino ibanza aho yarangirije ku mwanya wa 10, ikaba kugeza ubu igifite intego yo kuzitwara neza no mu mikino yo kwishyura aho irimo kongera ingufu mu bakinnyi yari isanganywe.

Kwizera Olivier ayisinyiye amezi 6, nyuma y’uko iherutse gucishamo umweyo abakinnyi batandatu bagatwarwa nawo harimo n’uwari umuzamu wayo Isingizwe Patrick wari warahagaritswe n’iyi kipe ashinjwa imyitwarire mibi yatumaga ikipe itsindwa.

Olivier aje yinyongera kuri Ndikumana Tresor waciye mu ikipe y’Amagaju mbere yo kujya muri Kenya, ubu nawe wamaze gusinyira iyi kipe.

Kwizera Olivier wari umaze iminsi nta kipe nyuma yo kutumvikana na Police FC mu ntangiriro z’uyu mwaka yitezweho gufasha Gasogi United mu mikino izakina yo kwishyura.

Amakuru avuga ko Kwizera Olivier yahawe miliyoni eshatu n’igice ngo yemerere gusinyira iyi kipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Olivier Kwizera wazamukiye mu ikipe y’Isonga, yakiniye ikipe ya APR FC mbere yo kwerekeza muri Bugesera yavuyemo agana muri Free State Stars yo muri Afurika y’epfo.

Uyu munyezamu ntabwo yari yongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nyuma yo gukora ikosa ryavuyemo igitego ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo 2-1 mu majonjora y’igikombe cya Afurika cya 2019.

Gasogi yitegura gukina umukino wa gicuti na APR FC kuri uyu wa gatandatu, aho uzayifasha kwitegura umukino w’umunsi wa 16 bafitanye na Rayon Sports tariki ya 5 Mutarama 2020

Kwizera Olivier yasinyiye Gasogi United amezi6

Twitter
WhatsApp
FbMessenger