AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Gasabo: Umugore ushinjwa kwivugana umugabo we afatanyije n’abasaza be baburanishirijwe mu ruhame

Umugore witwa Mukamazimpaka Shanitah na basaza be babiri aribo Janvier Kamayirese na Francois Habimana bakurikiranyweho icyaha cyo kwivugana umugabo we( wa Shanitah) bagejejwe imbere y’inteko y’abaturage ngo baburane ku cyaha cy’ubwicanyi bashinjwa.

Uru rubanza rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya Mbere Ugushyingo 2019, mu mudugudu wa Kaburahe III, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Abaregwa bose uko ari batatu bemeye iki cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe bwakorewe umugabo wa Shanitah.

Uyu mugore n’abasaza be batawe muri yombi nyuma y’uko mu gitondo cyo kuwa Mbere taliki 19 Kanama 2019, abaturage basanze umugabo yapfuye ari mu modoka apfutse ibitambaro ahitwa Rukingu, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bagahita biyambaza inzego z’umutekano.

Mu iperereza ryakozwe ryasize hafashwe Shanitah na basaza be ndetse baza no kwemerera itangazamakuru ko ari bo bamwishe.

Icyo gihe Mukamazimpaka Shanitah yabwiye Abanyamakuru ko uyu mugambi wo kwica umugabo we yawutewe no  kuba umugabo we yaramucaga inyuma kenshi.

Uyu munsi ubwo bazaga kuburanira imbere y’abaturage babwiye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, basabye ko urubanza rusubikwa, bakabanza kubona ubushobozi bwo kwishyura abazabunganira mu mategeko.

Umushinjacyaha yavuze ko bemerewe kubanza gushaka ababunganira kuko biteganywa n’amategeko bityo ntibazagire impamvu y’urwitwazo.

Uhagarariye abaregera indishyi yemeye ko ubusabe bw’aba baregwa.

Abaregwa bijeje urukiko ko ku itariki ya 01 Ukuboza, 2019  bazaba bamaze kubona abunganizi

Bitewe n’uko tariki ya mbere izaba ari mu mpeza z’Icyumweru, basabye uhagarariye abaregera indishyi ko yatanga indi taliki, asaba ko urubanza rwasubukurwa bukeye bwaho ku itariki 02 Ukuboza 2019, hakazaba ari ku wa Mbere.

Urukiko rwategetse ko  urubanza rwimurirwa ku itariki ya 6/12/2019, saa tatu za mu gitondo.

Abaturage batuye mu Murenge wa Kinyinya, basabye inzego z’ubutabera gukurikirana neza ikibazo basanga abaregwa ari abere bakarekurwa cyangwa se bagahanwa n’itegeko mu gihe baba bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi.

Abaregwa uko ari batatu bemeye iki cyaha
Abaturage bifuje ko aba babera isomo abandi bafite umutima nk’uyu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger