AmakuruAmakuru ashushye

Gasabo: Habonwe ibyobo bikekwa kubamo imibiri y’Abatutsi iri hagati ya 3000 na 5000

Mu karere ka Gasabo habonetse ibyobo bishobora kuba bishyinguwemo imibiri iri hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu y’abatutsi bazize Jenoside yo mu 1994, ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bukaba butangaza ko bugiye kwagura ibyo byobo kugira ngo bubashe kuvanamo iyo mibiri.

Mu minsi ishize ni bwo hatahuwe ko hari inzu z’i Kabuga zishobora kuba zubatse hejuru y’imibiri y’abantu, hakaba hakenewe gusenya izo nzu kugira ngo babashe kuvana iyi mibiri muri ibi byobo yajugunywemo mu myaka 24 ishize.

Kugeza ubu hamaze kubonwa ibyobo bine bishobora kuba byarajugunwemo imibiri isaga ibihumbi 3 by’Abatutsi, gusa abayobozi batangaje ejo ko hashobora kuba hari ibindi byobo byatahuwe ku buryo umubare wabyo ushobora kugera kuri bitandatu.

Ubuyobozi kandi buvuga ko umubare w’Abatutsi bajugunywe muri ibi byobo ushobora kuba uri hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu.

Ibi byobo biherereye mu gace ka Kabuga ndetse no mu nce ziyikikije zari zigize icyitwaga Kigali y’icyaro akaba ari mu mudugudu wa Kabeza ya mbere, mu Akagari ka Kabuga ya mbere, umurenge wa Rusororo ho muri karere ka Gasabo.

Ubuyobozi buvuga ko bigoranye cyane kugira ngo iyi mibiri ikurwe muri ibi byobo bitewe n’uburebure bwabyo.

Hari hashize igihe muri aka gace hakuwe imibiri 209 yakuwe mu cyobo gifite uburebure bwa metero 25.

Abatuye muri aka gace bavuga ko ibi byobo byacukuwe n’abayobozi mu 1992 mu rwego rwo kugira ngo bajye babijugunyamo abatutsi bapangaga kwica, ibi bikaba bishimangira uko Jenoside yakorewe abatutsi yari yarateguwe n’ubuyobozi bwariho icyo gihe.

Ku rundi ruhande Ibuka iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside ivuga ko bitumvikana ku kuba ibyo byobo byari bimaze imyaka abantu bazi ko bihari, gusa abantu bagahitamo kwicecekera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko buteganya kuzana imashini icukura kugira ngo buzabashe kuvana iyi mibiri muri ibi byobo.

“Turateganya kuzana karigita ikadufasha gucukura ahasigaye kuko imibiri yajugunywe kure cyane, abantu byarabananiye kubera ko bifashishaga ibikoresho gakondo.”Langwida Nyirabahire, umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Uyu muyobozi na we anenga abaturage bashobora kuba bari bazi ko ibi byobo biriho, ariko bakanga gutanga amakuru yabyo kugira ngo ababijugunwemo bakurwemo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger