Amakuru

Gakenke: Gitifu w’umurenge yigize polisi akazajya yakaa abamotaro ibyangombwa akabaca n’amande

Bamwe mu bamotari bo mu Murenge wa Muhondo ,Akarere ka Gakenke bakomeje gutabaza bavuga ko Gitifu w’uyu Murenge yigize umupilisi wo mu muhanda akabaka ibyangombwa bitandukanye ndetse akabaca n’amande.

Umwe avuga ko Gitifu ababaza ibyangombwa birimo Perimi n’ubwinshingizi n’ibindi bitandukanye aho iyo asanze hari ubura kimwe moto ye ijya gufungwa .Undi akomeza avuga ko usanga bahora bafitanye amakimbirane na Gitifu kuko ngo n’uwo ahagaritse ntahagarare amushakisha akamuhana.

Aba bamotari bavuga ko ibyo gitifu akora ari ukwivanga mu kazi ka Polisi bityo ko niba abona bimubangamiye nk’umuyobozi yasaba ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kohereza abapolisi muri uyu murenge kuko aribyo byaba byiza kurushaho.

Gitifu w’Umurenge wa Muhondo , Gasasa Evergiste ushyirwa mu majwi, yabwiye BNT TV ko we ntabyangombwa abaka ahubwo ko ari ubukangurambaga burigukorwa kugira ngo abantu bige gukurikiza amategeko ndetse no kwitwaza ibyangombwa.

Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko ibivugwa kuri uyu Gitifu bagiye kubikurikirana bakareba niba bikorwa basanga bikorwa akaba yakwegerwa akagirwa inama.
Inkuru dukesha Kigalisight

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger