AmakuruAmakuru ashushye

Gakenke: Bisi ya kampani ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

Imodoko itwara  abagenzi n’imizigo ya kampani ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igize  mu karere ka Gakenke mu murenge wa kivumu imizigo y’abagenzi ihiramo yose irakongoka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Mata 2018 iyi bisi yavaga i Musanze yerekeza i Kigali  nibwo yafashwe n’inkongi y’umuriro , gusa amakuru atugeraho aremeza ko nta muntu waburiye ubuzima  muri iyi mpanuka kuko umushoferi wari utwaye iyi modoka yabonye itangiye gushya akabwira abagenzi kuvamo vuba vuba bitara komera.

Kugeza ubu icyaba cyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana. Inzego z’umutekano zikaba zageze aho iyi mpanuka yabereye gusa ntacyabashije kurokoka mu byasigaye muri iyi bisi. imizigo y’abagenzi nayo iri mubyakonkokeye  muri iyi mpanuka.

Aha nibwo umuriro wari utangiye kuba mwinshi

Inzego z’umutekano zari zageze aho iyi mpanuka yabereye zigerageza kuzimya umuriro
Imodoko yari yakonkotse hasigara ibyuma gusa byari bigize iyi modoka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger