Amakuru

Gahunda y’ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye kwakira abakina hanze mbere yo gukina na Côte d’Ivoire

Jacques Tuyisenge, Emery Mvuyekure na Kevin Muhire  basanze abandi bakinnyi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, kugira ngo bakomeze bitegure neza umukino bafitanye na Côte d’Ivoire wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika u Rwanda rutagifite amahirwe yo kuzacyitabira.

Ni umukino uzaba  tariki 23 Werurwe i Abidjan. Umunyezamu Mvuyekure, ukinira Tusker FC yo muri Kenya na  Muhire Kevin ukinira El Dakhleya Sporting Club yo muri Egypty bageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru mu gihe Tuyisenge  waraye afashije Gor Mahia kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup aragera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.

Mvuyekure na Muhire Kevin bakoranye n’abandi imyitozo yo kuri uyu wa mbere yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo  mu gihe  Tuyisenge we arakora imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

Undi mukinnyi utegerejwe i Kigali muri iri joro ni Djihad Bizimana ukinira Waasland Beveren yo mu Bubiligi na  Nirisarike Salomon ukinira FC Tubize na yo ibarizwa mu Bubiligi hakiyongeraho  Abdul Rwatubyaye ukinira Sporting Kansas yo muri USAuzasanga ikipe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.

Kagere Meddie ukinira SC Simba  yo muri Tanzania  ni we mukinnyi ukina hanze y’u Rwanda uzagera mu Rwanda nyuma kuko azahagera mu gitondo cyo ku wa Gatatu aho biteganyijwe ko ku wa Kane bazahita berekeza muri  Cote d’Ivoire. Uyu mukino uzabera kuri Stade Bouaké.

Côte d’Ivoire yatsinze Amavubi mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na  Jonathan Kodjia na  Max-Alain Gradel mu gihe Amavubi yatsindiwe na  Meddie Kagere.

U Rwanda ni urwanyuma mu itsinda H n’amanota abiri gusa, Guinea niyo iyoboye itsinda n’amanota 11 Ivory Coast ikagira 8.

Guinea na Côte d’Ivoire bamaze kwizera kuzakina imikino y’igikombe cya Afurika (CAN) izaba hagati ya  21  Kamena na  19 Nyakanga muri Egypt.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger