AmakuruImyidagaduro

Gaël Faye ari mu bahatanira ibihembo bya NAACP Image

Igitabo cya Gaël Faye yise ‘Petit Pays’ cyangwa ‘Small Country’ kimaze kwamamara cyane, kiri mubitabo biri  guhatanira ibihembo bitangwa muri NAACP Image muri Leta Zunze za Amerika.

Umwanditsi n’umuririmbyi Gaël Faye  ari mu cyiciro cya (Outstanding Literary Work) kirimo abanditsi bakomeye nka Nafissa Thompson-Spires, Janet Dewart Bell, Shelia D Brooks na Clinton C Wilson II.

Iki gitabo cya  Gaël Faye yise ‘Petit Pays’ ubu kiri gukorwamo filime. Iri gukinirwa mu Rwanda i Rubavu , ikorwaho n’Umufaransa witwa Eric Barbier.

Iyi filime yavuye ku nkuru mpamo yanditse mu gitabo cye kivuga ku buzima busharira bw’umwana uri mu kigero cy’imyaka 10 na 15 wavukiye i Burundi abyawe n’Umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa.

Iki gitabo bigaragara ko cyakunzwe cyane n’abatari bake kuko kugera mu kwezi ku Ukwakira 2018 mu Bufaransa hari hamaze kugurishwa kopi 700,000.

Usibye  Gaël Faye, Indirimbo yabyinnywemo n’Umunyarwandakazi Sherrie Silver ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’ nayo iri mu byiciro bibiri bikomeye; birimo Outstanding Music Video/Visual Album na Outstanding Song – Contemporary.

Igihembo cya NAACP Image gihabwa abirabura bo muri Amerika na Afurika bakoze ibikorwa by’ indashyikirwa ku rwego mpuzamahanga mu guteza imbere ubutabera.

Ibi bihembo bishamikiye ku Ishyirahamwe Riharanira Iterambere ry’Abirabura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika [NAACP], ryatangijwe ubwo abirabura bafatwaga nabi mu nzego zose z’ubuzima bw’icyo gihugu.

Umwaka ushize, umuhanzikazi Somi ufite inkomoko mu Rwanda yegukanye igihembo mu cyiciro cya ‘Outstanding Jazz Album’ cyari kirimo abakoze album zifite umwihariko mu njyana ya Jazz, abikesheje iyo yise “Petite Afrique”.

Mu 2012 filime yitwa ‘Kinyarwanda’ ya Ismael Ntihabose yegukanye igihembo muri NAACP Image.

NAACP Image itanga ibihembo mu byiciro binyuranye birimo iby’abafata amafoto n’amashusho, abitwaye neza kuri Televiziyo, umuziki, abayobora ibirori, abanyarwenya, ubuvanganzo no mu zindi ngeri zitandukanye.

Igitabo Agahugu gato” cya Gaël Faye nk’uko cyahinduwe mu Kinyarwanda na Olivier Bahizi Uwineza n’umusogongero wacyo wasomwe n’Umubiligikazi Tinne Kickens uvuga Ikinyarwanda, akagisoma adategwa.

Uretse mu Bubiligi, iki gitabo « Petit Pays » cyashyizwe mu Kinyarwanda cyanamurikiwe mu Rwanda muri Gashyantare 2017 mu gitaramo cyarimo na Madamu Jeannette Kagame.

  • Iki gitabo “Petit Pays”, “Small Country” , “Gahugu gato” kivuga kuki ?

Igitabo  “Petit Pays” (Agahugu gato), Kivuga ku buzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’umufaransa wakoreraga i Burundi. Hanyuma uwo mwana akavuga uko yabonaga ubuzima bumeze muri icyo gihe, ibibazo by’amoko, Hutu na Tutsi.

Uwo mwana ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politike zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi, ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye, kuko haba iI Birundi haba no mu Burayi, hose abantu baho bamufataga nk’umunyamahanga.

Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko niho byibuze yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.

Iki gitabo kivuga ku mateka yaranze u Burundi n’u Rwanda, mu myaka ya za 90 kugera na nyuma yaho, ni cyo umwanditsi wacyo, Gaël Faye, yifashishije abahanga mu by’indimi, gishyirwa mu Kinyarwanda.

Gaël Faye ari mu cyiciro cya (Outstanding Literary Work)

Gaël Faye
Gaël Faye ubwo yari ari kumurika igitabo yanditse mu Rwanda Madame Jeannette Kagame yatabiriye ibi birori

 

Gael Faye ari kumwe n’abakinnyi yatangiye gukoresha muri filime ivuga kuri iki gitabo cye yise
Igitabo cya Gaël Faye kiri guhatanira igihembo muri NAACP Image
Gaël Faye ari mu Rwanda aho yasuye ahari gukinirwa iyi filime, ashyira hanze ifoto ari kumwe n’abana b’abahungu bane bazayigaragaramo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger