AmakuruAmakuru ashushye

G7 yakomeje gutsimbarara ku ngamba yafatiye Uburusiya bukomeje gushyira Isi mu kaga

Itsinda ry’abaministri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu birindwi bikize ku isi uyu munsi bahuriye mu Budage bongera kwiyemeza gukarishya ibihano ibihugu byabo bifatira Uburusiya mu rwego rw’ubukungu n’urwa politike.

Biyemeje gukomeza guha intwaro igihugu cya Ukraine bahangana n’icyo ministri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage yise “intambara y’ingano” yashojwe n’Uburusiya.

Mu nama yabereye mu mujyi wa Weissenhaus, mu Budage abaministri b’ububanyi n’amahanga b’Ubwongereza, Kanada, Ubudage, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubuyapani, Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubumwe bw’Ubulayi, barahiriye kuzakomeza gushyigikira Ukraine mu buryo bwa gisirikare n’umutekano mu gihe cyose bizaba ari ngombwa.

Bavuze kandi ko bagiye guhangana n’ibyo bise amakuru atari yo atangwa n’Uburusiya agamije kugaragaza uburayi nka nyirabayazana w’ikibazo cy’ubuke bw’ibiribwa ku isi kubera ibihano byafatiwe Uburusiya.

Mu nyandiko isoza inama bashyize ahagaragara basabye Ubushinwa kudashyigikira Uburusiya cyangwa ngo bwumvikanishe ko intambara y’abwo ifite ishingiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger