AmakuruImyidagaduro

France: Yvan Buravan yaririmbanye na Sonia Rolland anahura na Miss France 2019

Yvan Buravan uri mu gihugu cy’Ubufaransa  yaraye ataramiye abitabiriye igitaramo cya Maisha Africa Night Gala cyateguwe na Sonia Rolland umukinnyi wa Cinema wabaye Miss France 2000.

Muri iki gitaramo Yvan Buravan yahahuriye na Miss France 2019 Vaimalama Chaves, watowe muri weekend ishize, Buravan ni umwe mu baririmbye muri iki gitaramo n’undi muhanzikazi witwa China Moses na Sonia Rolland.

Buravan abinyujije kurubuga rwa Instagram yavuze ko yatunguwe n’imiririmbire ya Sonia Rolland ngo kuko ari umuririmbyi w’umuhanga.

Yvan  Buravan nyuma yo kwegukana igihembo cya Prix Découvertes gitegurwa na RFI Radio France International yahise anajya mu Bufaransa aho ubu agiye kumara icyumweru, biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda kuri uyu wa gatatu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger