AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

France : Umunyarwanda uregwa gutwika Katedarale ya Nantes, arakekwaho ikindi cyaha gikomeye

Umunyarwanda ukekwaho gukongeza umuriro washegeshe Kiliziya nkuru yo mu Mujyi wa Nantes mu mwaka ushize,

kuri uyu wa Mbere yishe umupadiri gatolika mu Burengerazuba bw’u Bufaransa, nk’uko bivugwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’umuntu uri gukurikiranira hafi iperereza

Mu bufaransa haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 40 ufite inkomoko mu Rwanda , wageze m’u Bufaransa asaba ubuhungiro kuri ubu uyu mugabo akurikiranweho ibyaha bitandukanye yakoreye mu iki gihugu yagiyemo ahunze.

Uyu munsi kuri Twitter, hari ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufaransa Gérald Darmanin yihanganisha abakristo gatolika kubera urupfu rw’umupadiri w’imyaka 60.

Nanone nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’umuntu uri gukurikiranira hafi iperereza, hari Umunyarwanda w’impunzi ucyekwaho gukongeza umuriro washegeshe Kiliziya Nkuru yo mu mujyi wa Nantes mu mwaka ushize, kuri uyu wa mbere yishe umupadiri gatolika mu burengerazuba bw’Ubufaransa.

Umuntu uri hafi y’abakora iperereza, wavuze ari uko ukekwa mbere yaho yari yagiye kuri polisi ikorera mu mujyi wa Mortagne-sur-Sèvre akavuga ko yishe padiri.

Yongeyeho ko uwo mugabo yari asanzwe akurikiranirwa hafi n’ubucamanza ku bijyanye n’inkongi yibasiye Katederali ya Nantes mu kwezi kwa karindwi mu 2020.

Minisiteri ishinzwe umutekano mu Bufaransa, yatangaje ko Umupadiri witwa Olivier Maire, wiciwe mu Karere ka Vendée, gaherereye mu Burengerazuba bw’iki gihugu.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gérald Darmanin, yavuze koko uwo mupadiri wishwe yari mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko.

Birakekwa ko umugabo wagize uruhare muri ubu bwicanyi ari uwari usanzwe afite dosiye yo gutwika Katedarale ya Nantes muri Nyakanga umwaka ushize.

Aya makuru akomeza avuga ko uwo mugabo yijyanye ku biro by’abajandarume ahitwa Mortagne-sur-Sèvre, kuri uyu wa Mbere, agiye kwirega ko yishe uwo mupadiri.

Umurambo we wasanzwe mu macumbi y’abo mu muryango w’abafurere ba Montfortain, mu cyumba cye ari na ho byagaragaye ko yiciwe, icyakora uburyo yishwemo ntibwahise bumenyekana.

Uyu mugabo wireze ufite inkomoko mu Rwanda wagiye kwirega yarirakiriwe mu muryango w’abihayimana aho yari amaze amezi menshi aba,
Uyu mupadiri wishwe ni na we wari umuyobozi mukuru w’uyu muryango.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Iyi Katederali yafashwe n’inkongi y’umuriro muri Nyakanga 2020
Twitter
WhatsApp
FbMessenger