ActualitéInternationalePolitique

France : Sébastien Lecornu yeguye nyuma y’ukwezi

Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yashyikirije Perezida Emmanuel Macron ibaruwa y’ubwegure bwe, kandi Perezida arayemera, nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’u Bufaransa (Elysée) mu itangazo ryasohotse kuri uwo munsi.

Guverinoma ya Sébastien Lecornu, yari yahawe inshingano ku wa Mugingo wa 5 Ukwakira 2025, yahise itanga ubwegure ku wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025, nyuma y’igihe kitageze ku masaha 15 gusa ikora. Ibi bituma iba guverinoma ngufi kurusha izindi mu mateka ya Repubulika ya Gatanu y’u Bufaransa.

Mu butumwa bwa nyuma Lecornu yavuze mbere yo kwegura, yagize ati:

“Bikenewe ibintu bike gusa kugira ngo tugere aho dushaka kugera. Tugomba kuba abantu batirarikira inyungu zabo bwite, tugashyira imbere inyungu rusange. Hari igihe ego z’abantu zigomba gusibangana. Umuntu agomba guhora aha agaciro igihugu kurusha ishyaka rye, yumva ibyifuzo by’abanyamuryango ariko agatekereza ku Bafaransa bose.”

Iryo jambo rye ryafashwe nk’ubutumwa butaziguye yageneye ishyaka Les Républicains (LR), aho yashimangiye ko politiki itagomba gushingira ku nyungu z’ishyaka cyangwa ku bwikunde bw’abanyapolitiki, ahubwo ku nyungu z’abaturage.

Kugeza ubu, Elysée ntiratangaza uzasimbura Lecornu ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ariko amakuru avuga ko Emmanuel Macron ari mu biganiro n’abayobozi bakuru b’igihugu kugira ngo hashyirweho guverinoma nshya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger