AmakuruAmakuru ashushye

France: Perezida Emmanuel Macron yifuje ko buri taliki ya 7 Mata yemezwa mu Bufaransa nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, agaragaza icyifuzo cy’uko itariki ya 7 Mata, mu Bufaransa yafatwa nk’itariki yo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi byatangajwe mu butumwa bwasohowe na Perezidansi y’u Bufaransa nyuma yaho Perezida Emmanuel Macron atangaje ishyirwaho rya komisiyo izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse ku bikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rw’Ubufaransa  muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Muri ubwo butumwa, u Bufaransa bwatangaje ko “Perezida wa Repubulika yifatanyije n’abaturage b’u Rwanda n’abazize Jenoside hamwe n’imiryango yabo.”

 “Perezida wa Repubulika yashimye umurimo w’abarokotse Jenoside mu bikorwa byo kwibuka ndetse yifuje ko ko itariki ya 7 Mata yemezwa nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.”

Uyu munsi u Rwanda rwibuka ho Jenoside yakorewe Abatutsi  wahawe umwihariko mu Bufaransa kuko televiziyo France 24 yatambukije imbonankubone igikorwa cyo kwibuka cyabereye i Kigali ndetse igena umwanya wihariye wo kuganira kuri jenoside yakorewe abatutsi, yifashisha impuguke zirimo Alain Gauthier.

Macron yari yatumiwe mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 i Kigali, ariko yahagarariwe na Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda.

Yanagennye Minisitiri w’imari n’ubukungu, Bruno Le Maire, ngo amuhagararire mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe abatutsi, uzabera i Paris.

Perezida Macron ku wa 5 Mata yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Ibuka-France ari kumwe na Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda wamuhagarariye mu bikorwa byo Kwibuka

Perezida Emmanuel Macron ubwo aheruka kwakira mu biro bye abayobozi b’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, Ibuka-France.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger