AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

France: Minisitiri w’Umuco yasanzwemo coronavirus

Amakuru ava muri Minisiteri y’Umuco yavuze ko Franck Riester w’imyaka 46, yamaze kwandura icyorezo cya coronavirus gikomeje kuyogoza Isi, gusa hakemezwa ko kugeza ubu ubuzima bwe bukimeze neza.

Inzego z’ubutegetsi mu Bufaransa zemeje aya makuru y’uko minisitiri ko Minisitiri w’Umuco mu gihugu, Franck Riester, yanduye icyorezo.

Itangazo rya minisiteri ryavuze ko “Minisitiri yasanzwemo Coronavirus, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso.”

Ryavuze ko uyu muyobozi yari amaze iminsi ari mu Nteko Ishinga Amategeko, hamwe mu hasanzwe abantu batanu bafite iyi virusi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byavuze ko amabwiriza areba ba minisitiri, ari nkareba abatuye u Bufaransa bose, harimo gufata ingamba zose zatuma badashobora kwandura ndetse no kudakwirakwiza iki cyorezo.

Ikinyamakuru France24 cyatangaje ko hari hashize iminsi uyu mu minisitiri adahura na Perezida Emmanuel Macron.

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu ku mugabane w’u Burayi gikomeje kwibasirwa na Coronavirus, kuko ubu abantu 25 bamaze gupfa mu gihe abandi 1,412 bamaze kwandura.

Kuri uyu wa mbere imibare yagaragaje ko abandi 286 banduye ubu bwandu.

Ku Isi muri rusange abarenga ibihumbi 110 bamaze kwandura iyi virusi yahereye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, naho abandi bagera ku bihumbi bine bamaze gupfa.
Kugeza ubu kandi inzego z’ubuzima mu Bufaransa zahagaritse ibikorwa byose bijyanye n’aho abantu bahurira hamwe ndetse n’imyidagaduro.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo ikipe ya Paris Saint-Germain izaba ihura na Borussia Dortmund mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, nta mufana uzaba uri mu kibuga, ibi byaherukaga mu myaka 10 ishize.

Inzego z’ubuzima mu Bufaransa kandi zasubitse igitaramo cy’umuhanzi ukomeye Madonna, cyagombaka kubera mu Mujyi wa Paris tariki 10 na 11 uku kwezi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger