AmakuruAmakuru ashushye

France: Leta yisubiyeho kuri gahunda yari yarafashe yateje imyigaragambyo ikomeye

Igihugu cy’Ubufaransa cyisubiyeho, gihagarika inyongera ku musoro ku bikomoka kuri peteroli yateje imyigaragambyo ikomeye ikangiza byinshi mu gihugu.

Edouard Philippe, minisitiri w’intebe w’Ubufaransa, amaze guhagarika mu gihe cy’amezi atandatu inyongera ku musoro w’ibikomoka kuri peteroli yateje imyigaragambyo imaze ibyumweru yaranzwe n’ibikorwa by’urugomo.

Edouard Philippe atangaje ibi  nyuma yo kubonako  uburakari bw’abaturage bugomba kwitabwaho ,avuga ko izo ngamba zo kongera uwo musoro zakurikizwa ari uko zibanje kugibwaho impaka nyazo hamwe n’abo bireba.

Ibi Minisitiri w’intebe yabitarangarije kuri televiziyo nyuma yo gukorana inama n’abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya La République en Marche.

Yavuze ko uko guhagarika mu gihe cy’amezi atandatu bireba inyongera ku musoro ku bikomoka kuri peteroli, izamuka ry’ibiciro by’amashanyarazi n’umwuka wa gas ndetse no ku magenzura akaze akorerwa ku modoka zishobora gusohora imyuka ihumanya ikirere.

Yagize ati:”Abafaransa bambaye amajaketi y’umuhondo bakunda igihugu cyabo. Natwe dusangiye nabo izo ndangagaciro”. Ariko  ko ibikobwa by’urugomo no kwigaragambya bigomba guhagarara

.Yagize ati:”Inshingano y’ibanze ya leta ni ugutuma habaho ituze muri rubanda, ariko tugomba kurwanya ikintu cyose gishyira mu kaga ubumwe bw’igihugu”. Yongeyeho ko indi myigaragambyo yabaho mu bihe biri imbere yagombye kumenyeshwa ubutegetsi ku mugaragaro kandi igakorwa mu mahoro.

Bwana Philippe yongeyeho ko guhera ku itariki ya 15 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri kugera ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatatu umwaka utaha, hazabaho kugisha inama abaturage ku misoro no ku ikoreshwa ry’imari y’igihugu.

Perezida Emmanuel Macron ashinja abatavuga rumwe na we kuba ari bo bari inyuma y’iyi myigaragambyo mu rwego rwo kuburizamo amavugurura y’ubutegetsi bwe. Kugeza ubu abantu batatu bamaze gupfa kuva iyi myigaragambyo yatangira ikabamo n’ibikorwa by’urugomo no kwangiza ibikorwa rusange cyangwa iby’abantu ku giti cyabo.

Iyi myigaragambyo izwi nka “Gilets Jaunes” cyangwa “Amajaketi y’umuhondo”, yamaze gukura ubu ikaba ibonwa nk’igaragaza uburakari bamwe mu Bafaransa bafitiye leta yabo.
Iyi myigaragambyo yibasiye imijyi ikomeye y’Ubufaransa, ndetse yangiza byinshi mu mpera z’ibyumweru bitatu bishize.
Ibikorwa byo kwangiza byaragaragaye mu gihe cy’imyigaragambyo mu murwa mukuru Paris

Twitter
WhatsApp
FbMessenger