AmakuruImikino

France: Kylian Mbappe yatowe nk’ umukinnyi w’umwaka wa 2018

Ikinyamakuru France Football cyatoye rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe nk’umukinnyi w’umwaka wa 2018 ahigitse bagenzi be bafatanyije gutwara igikombe cyisi cya 2018 cyabereye mu Burusiya barimo Raphael Varane na Antoine Griezmann.

Uyu musore w’imyaka 20 mbappe yigaranzuye abandi bafaransa ahabwa iki gihembo cy’umukinnyi w’Umufaransa wahise abandi mu mwaka wa 2018.

Mbappe yarangije ku mwanya wa 4 ku rutonde rw’abahatanira Ballon d’Or y’uyu mwaka imbere ya Christiano Ronaldo na Lionel Messi , yanegukanye igihembo cya Kopa Trophy ihabwa umukinnyi utarengeje imyaka 21 wahize abandi.

Kylian Mbappe usibye kuba ikipe y’igihugu cye yaregukanye igokombe cy’Isi , yasoje iri rushanwa atsinzemo ibitego bine.
Mbappe umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger