AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

France : Ikinyamakuru gikomeye cyibasiwe nyuma yo gukoresha igishushanyo gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikinyamakuru, Le Monde gikomeye mu gihugu cy’Ubufaransa cyibasiwe bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’inkuru ishushanyije [cartoon] cyatangaje kuri uyu wa Gatanu, yafashwe nk’igaragaza ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwabaye ku mpande ebyiri zihanganye kandi ari Jenoside.

Icyo gishushanyo cyafashwe nk’igipfobya uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igaragazwa nk’ubwicanyi hagati y’impande ebyiri mbere yo gutekereza ku bwiyunge, kandi ari umugambi wateguwe na leta ugambiriye kurimbura ubwoko bw’abatutsi.

Iki kinyamakuru cyakoze iyi Cartoon mu gihe mu Rwanda, hibukwa Jenoside yakorewe Abatusi ku nshuro ya 25, mu gikorwa cyatangiye taliki ya 7 Mata 2019, Guhakana Jenoside yakorewe Abatusti ni icyaha gihanwa mu Bufaransa.

Abakoresha Twitter biganjemo Abanyarwanda batangiye kwifashisha Hashtag ya #Oyalemonde bagaragaza ko icyo kinyamakuru kidakwiye guhakana no gupfobya Jenoside.

Bamwe banditse bagereranya ibyakozwe na Le Monde n’ibyakozwe n’ibinyamakuru nka Kangura na RTLM mu gutiza umurindi umugambi wa Jenoside.

Mutijima Abu Bernard we yanditse ko “Ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko Umuyobozi wa Le Monde Jérôme Fenoglio n’uhagarariye amakuru muri Le Monde na lemonde.fr, Luc Bronner batitaye ku kuri kw’ibyabaye.’’

Yolande Makolo we yanditse ko ibyakozwe na Le Monde bidakwiye na gato. Ati “‏Oya. Ntibyakagombye gukorwa mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntibikwiye kubaho. Ni ivangura riosesuye.’’

Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) we yavuze ko ibyakozwe biteye ikimwaro. Ati ‘‘Natekerezaga ko intambwe y’ibihugu byombi mu kuzahura umubano izagira uruhare mu kugabanya uko itangazamakuru ry’u Bufaransa ritoneka abarokotse Jenoside. Uru ni urwango n’ivangura ridashinga.’’

Hari n’abagiye babihuze n’ikibazo cyakunze kugarukwaho kenshi, ko hari abantu bamwe mu Bufaransa batifuza ko ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kujya ahabona, cyane ko hari byinshi bibazwa igihugu cyabo muri ayo mateka mabi.

Nyuma y’itangazwa ry’iyi nkuru yashushanyijwe na Sergio Goizauskas [Serguei] yababaje abanyarwanda benshi, Le Monde yanditse inkuru yisegura, ivuga ko icyo yise ikosa ryabaye atari rwo ruhande rwayo kuri Jenoside.

Ivuga ko “Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, kiriya gishushanyo cyagabanyije ubukana bw’ibyago umuryango Nyarwanda wagize.”

“Nubwo bitari mu bushake bw’umwanditsi, ntibikwiye ndetse ntibyagombaga gutangazwa mu buryo bufuditse. Le Monde irisegura ku basomyi bayo bakomerekejwe n’ibyabaye, by’umwihariko umuryango Nyarwanda.”

Gikoze ibi mu gihe u Bufaransa bukomeje kotswa igitutu ku ruhare bwagize mu gufasha leta yateguye ndetse igashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron aheruka gutangaza ishyirwaho rya komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gishushanyo cyatumye Abanyarwanda benshi bababara
Twitter
WhatsApp
FbMessenger