AmakuruImyidagaduro

France: Charly na Nina na Makanyaga Abdul bakoreye igitaramo i Lille (Amafoto)

Charly na Nina na Mzehe Makanyaga Abdul mbere y’uko berekeza i Paris babanje gutaramira mu munjyi wa Lille mu Bufaransa .

Mu intangiriro za Gicurasi uyu mwaka ni bwo Charly na Nina ndetse na Makanyaga Abdul berekeje ku mu gabane w’ Uburayi aho bari kuhakorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye.  Igitaramo cyabo cyambere bakoze bakigerayo bahereye mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles tariki 5 Gicurasi 2018.

Aba bahanzikazi bakunzwe n’abatari bake hanze y’u Rwanda bakomeje ibikorwa byabo mu kwagura muzika yabo na muzika nyarwanda hanze y’igihugu kuri iyincuro bajyanye na Makanyaga Abdul aho baza komezanya ibitaramo kugeza ku gitaramo bazakorera i Genève mu Busuwisi ku wa 26 Gicurasi uyu mwaka.

Mbere y’uko berekeza i Paris aho bafite igitaramo gikomeye babanje gutaramira abakunzi ba muzika i Lille ku ijoro ryakeye ku wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 nyuma ya Lille barataramira i Paris kuri uyu wa Gatandatu  tariki 12 Gicurasi 2018  mu gihugu cy’u Bufaransa.

Si aho gusa bazakorera  aba bahanzikazi bazakorera ibitaramo dore ko bazakomeza guasusurutsa n’abatuye i Genève mu Busuwisi ku wa 26 Gicurasi  2018.  Nyuma ya Geneve Charly na Nina bazakomereza  i Stockholm muri Suede ku wa 2 Kamena 2018 , ku wa 9 Kamena uyu mwaka nabwo bazerekeza mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, hanyuma ku ya 16 Kamena bakorere igitaramo mu Buholandi.

Urugendo rwa Charly na Nina ku  mugabane w’i Burayi bazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.

Aha ni mbere Y’uko berekeza i Lille babanje gutaramira mu mujyi wa Bruxelles

Mu gitaramo Charly na Nina na Makanyaga Abdul bari kumwe n’aba Djs batandukanye bavanga vanga umuziki mbere y’uko baza ku rubyiniro.

Abakunzi b’umuziki nyarwanda bari bishimye cyane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger