Imikino

Football: Umuyobozi w’ikipe wajyanye imbunda mu kibuga yahanwe imyaka 3 atagera kuri Stade

Umuyobozi w’ikipe ya POAK yo mu gihugu cy’Ubugereki Ivan Savvidis yahanishijwe igihano cy’imyaka 3 atagera kuri Stade iyariyo yose nyuma yo kutishimira imisifurire maze akajya kurasa umusifuzi mu mukino ikipe ye yakinaga na AEK zose zikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubugereki ku ya 11 Werurwe 2018.

Ivan Savvidis yeguye imbunda yo mu bwoko bwa Pistol  maze yirukira mu kibuga umukino ugikomeje , intego ye yari iyo kurasa umusifuzi nyuma yo kutishimira imisifurire yagaragaje mu mukino wahuzaga POAK ayobora  na AEK zose zikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubugereki.

Yari agiye kurasa umusifuzi

Uyu muyobozi w’iy’ikipe yafashe iki cyemeza kitamenyerewe mu mupira w’amaguru  ku munota wa 90 w’umukino  ubwo Fernando Varela yatsindiraga igitego POAK y’uyu muyobozi  ari na cyo cyonyine cyari kibonetse kumpande zombi maze bikarangira umusifuzi acyanze  akemeza ko habayeho kurarira ku mukinnyi warugitsinze.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 werurwe 2018 nibwo  ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru m’Ubugereki ryemeje ko uyu mugabo wakoze amahano agomba kumara imyaka 3 adakandagira kuri Stade.

Savvidis kandi yanaciwe amande  y’ama Euro ibihumbi ijana [100,000 euros] n’ukuvuga ibihumbi 123 by’amadorali y’Amerika ($123,000)  ndetse n’ikipe ye icibwa amande angana n’ama Euro ibihumbi 63 ikindi kandi bakazakina imikino 3 nta mufana uri muri Stade.

Si wenyine gusa wahanwe mur’iy’ikipe ya PAOK gusa kuko na Directeur wa Siporo  Lubos Michel, uyu ndetse akaba yaranabaye umusifuzi mpuzamahanga yahanwe iminsi 90 atagera kuri Stade n’amande angana n’ama Euros ibihumbi cumi na bitanu [15,000 euros] kubera ko na we yagiye mu kibuga atabiherewe uburenganzira ndetse akanatongana n’umusifuzi.

 Nyuma y’ibi bihano byahawe abayobozi ba PAOK, amanota atatu y’uwo mukino yahawe ikipe bakinaga yitwa AEK ndetse PAOK ikurwaho amanota abiri ku manota, aya manota izayakurwaho muri Shampiyona itaha nkuko byemejwe na komite ya Discipline mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru m’Ubugereki.

Ubuyobozi bw’ikipe ya PAOK bwahise busohora itangazo bavuga ko bazajurira iki cyemezo ngo kuko bagifashe kubera igitutu cy’itangazamakuru ryavugaga nabi iy’ikipe. Ntibyagarukiye aho ariko kuko na FIFA yahaye gasopo Ubugereki ko bagomba guhanagura iyo myanda iri mu mupira w’amaguru iwabo cyangwa se bagafatirwa ibihano mpuzamahanga.

Ikipe ya PAOK ni ikipe y’ababigize umwuga ikina muri shampiyona y’Ubugereki, yashinzwe ku ya 20 Mata 1926 n’ukuvuga ko imaze imyaka 91 ibayeho, iy’ikipe ifite Stade yayo yitwa Toumba Stadium yakira abantu 29 000 n’iy’ikompanyi ya Dimera Group Limited nkuko twabigarutse ho hejuru umuyobozi wayo ni Ivan Savvidis itozwa n’umudage Răzvan  Lucescu muri shampiyona ya Superleague Greece.

Yateje akavuyo gakabije

 

Yatumye umukino usubikwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger